AS Kigali irimo abakinnyi bashya yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na APR FC (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Mutarama 2020 saa 03:06
Yasuwe :
0 0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, AS Kigali yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino w’umunis wa 16 wa Shampiyona izakirwamo na APR FC kuri Stade Kigali i Nyamirambo saa cyenda.

Amakipe yombi azahurira muri uyu mukino ubimburira iyo kwishyura kuri uyu wa Gatandatu mu gihe mu mikino ibanza, yari yanganyije igitego 1-1.

Mu myitozo y’uyu munsi, Umutoza Eric Nshimiyimana yafashe umwanya munini aganira n’abakinnyi ashobora kwifashisha kuri uyu mukino, ababwira amayeri y’uburyo bashobora gukinana.

Iyi myitozo ntiyagaragayemo Umurundi Kwizera Pierrot utarakina umukino n’umwe kuva aguzwe kuko afite imvune muri Nzeri 2018 mu gihe Kalisa Rachid uheruka gukora ubukwe, yakoreye hanze y’ikibuga wenyine.

Umutoza wa AS Kigali, Nshimiyimana Eric, yavuze ko imyiteguro y’umukino bazahuramo na APR FC yagenze neza dore ko no mu mpera z’icyumweru gishize iyi kipe yakinnye imikino ibiri ya gicuti n’amakipe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati "Turi kwitegura umukino wa APR FC, twari tumaze ibyumweru bibiri hari ibintu turi gukoraho cyane mu busatirizi, urumva ko twiteguye neza, ni ugutegereza iyo minota 90 tukareba umusaruro tuzatanga kuko dukeneye amanota kurusha andi makipe.’’

Ndekwe Félix na Kayitaba Jean Bosco baheruka kugurwa bavuye muri Gasogi United ni bamwe mu bakinnyi bashya ba AS Kigali bakoze iyi myitozo ya nyuma ndetse nta gihindutse bakazabanza mu kibuga.

AS Kigali yizeye gusinyisha Umunya-Nigeria Orotomal Alex, izahitamo umunyamahanga umwe hagati ya Eric na Abdallah bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Paul wo muri Cameroun, aba baziyongera kuri Kwizera Pierrot, Ekandjoum Essombe Arsitide, Allogo Mba Rick Martel na Bate Shamiru.

Ikipe y’Umujyi yatandukanye n’abarimo Niyonzima Haruna waguzwe na Yanga SC yo muri Tanzania, Nshimiyimana Ibrahim, Makon Nlogi Thierry, Fosso Fabrice Raymond, na Ssentongo Farouq barekuwe. Yasoje igice kibanza cya Shampiyona iri ku mwanya wa 11 n’amanota 17.

APR FC ya mbere n’amanota 37, yo izakina idafite Byiringiro Lague wahawe ikarita itukura ku mukino wa Rayon Sports ndetse na Bukuru Christophe wujuje amakarita atatu y’umuhondo.

Uko amakipe azahura ku munsi wa 16 wa Shampiyona

Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Mutarama 2020

  • APR FC vs AS Kigali (Stade de Kigali, 15:00)
  • Heroes FC vs Bugesera FC (Stade Bugesera, 15:00)
  • SC Kiyovu vs Etincelles FC (Stade Mumena, 15:00)
  • Espoir FC vs Mukura VS (Stade Rusizi, 15:00)

Ku Cyumweru tariki ya 5 Mutarama 2020

  • Gicumbi FC vs Marines FC (Stade Mumena , 15:00)
  • Musanze FC Vs AS Muhanga (Stade Ubworoherane , 15:00)
  • Sunrise FC vs Police Fc (Stade Golgotha, 15:00)
  • Rayon Sports vs Gasogi United (Stade de Kigali, 15:00)

Abakinnyi batemerewe gukina:

  1. Nzayisenga Jean D’amour (Sunrise FC)
  2. Bukuru Christophe (APR FC)
  3. Byiringiro Lague (APR Fc)
  4. Ngarambe Ibrahim (Bugesera FC)
  5. Munyakazi Yussuf (Police FC)
  6. Bikorimana Gérard (Mukura)
  7. Ngabo Mucyo Fred (Etincelles FC)
  8. Ndatimana Robert (Gicumbi FC)
AS Kigali yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na APR FC
Myugariro w'iburyo wa AS Kigali, Rusheshangoga Michel yari afite akanyamuneza
Ndekwe Felix akinana na Nshimiyimana Marc Govin
Rurangwa Mossi na Ndekwe Felix bamwenyura, mu myitozo yabaye mu gitondo
Kayitaba Bosco, Benedata Janvier na Nkinzingabo Fiston mu myitozo
Umutoza wa AS Kigali, Nshimiyimana Eric yitegereza uko abakinnyi be bitoza
Ntamuhanga Tumaine asatira Ishimwe Christian
Nsabimana Eric 'Zidane' ni umwe mu bakinnyi AS Kigali igenderaho
Ndekwe Felix yitezweho kuba umusimbura wa Haruna Niyonzima
Essombe Patrick na bagenzi be bakoresha na Nshutinamagara Ismael Kodo
Nova Bayama mu myitozo ya AS Kigali yabaye kuri uyu wa Gatanu
Benedata Janvier ashobora kwitabazwa kuri uyu mukino AS Kigali izahuramo na APR FC yakiniye
Rick Martel Mba ni umwe mu bakinnyi b'Abanyamahanga batandatu bazakinira AS Kigali mu mikino yo kwishyura

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .