Imyitozo yo kuri uyu wa Gatanu yibanze ku mayeri azifashishwa mu mukino, ntiyagaragayemo Rugwiro Hervé wabonye ikarita itukura ku mukino wa Bugesera FC ndetse na Haruna Niyonzima uri mu bihano.
Umutoza mushya wa AS Kigali, Mike Hilary Mutebi, yabwiye IGIHE ko yishimiye uburyo abakinnyi bameze ndetse yabonye ko biteguye gukora ubwo batsindiraga Bugesera FC iwayo ku wa Gatatu.
Ati “Ikipe imeze neza kandi abasore bariteguye, bari mu mwuka mwiza, bongerewe imbaraga n’intsinzi iheruka. Nakunze uburyo bakinnye, n’igihe basigaye ari 10 bigiriye icyizere babona penaliti mu minota ya nyuma, bivuze ko bashaka guhatana kugeza ku munota wa nyuma kandi ni byiza.”
Yakomeje agira ati “Ibintu bizahinduka. Iyo mikino banganyije dushobora kuyihindura intsinzi. Tuzakina dushaka gutsinda, ntabwo duhangayikishijwe na APR kuko tuzakina umupira ushimishije dushaka gutsinda, dushobora kubahagarika.”
Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umunyamabanga Mukuru w’Ikipe ya AS Kigali, Gasana Francis, yavuze ko intego zabo zitahindutse kuko bashaka gutwara kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda no kongera gukina amarushanwa Nyafurika.
Ati “Intego ntabwo twigeze tuzihindura, na we [umutoza] twabanje kubimubwira, biri no mu masezerano. Ni ugutwara kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda, cyane tugaserukira igihugu. Iyo watwaye igikombe no gusohoka birajyana, ariko twasohoka tukajya no mu matsinda. Ntibimuteye ubwoba kuko arabimenyereye.”
Nyuma y’imikino 13 imaze gukinwa muri Shampiyona, AS Kigali iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 23, irushwa amanota ane na APR FC ya mbere, ariko yo ifite ibirarane bibiri.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!