Ba rutahizamu ba APR FC bakwiye kwitekerezaho- Migi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Ukwakira 2019 saa 12:21
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari kapiteni wa APR FC, Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ kuri ubu ukinira KMC FC yo muri Tanzania, asanga abakinnyi basatira muri APR FC bakwiye kwitekerezaho bagashaka ibisubizo by’ikibazo cy’ibura ry’ibitego iyi kipe imaranye igihe.

Migi uri mu Rwanda mu karuhuko, yabibwiye Itangazamakuru nyuma y’umukino ufungura Shampiyona ya 2019/20 APR FC yanganyijemo na AS Kigali igitego 1-1 ku wa Gatanu.

Mugiraneza wakiniye APR FC imyaka isaga icyenda hagati ya 2007 na 2019, akayifasha gutwara ibikombe birindwi bya shampiyona, bine by’Amahoro na bibiri bya CECAFA Kagame Cup, yavuze ko muri uyu mwaka w’imikino mushya ari ikipe yiyubatse ariko igifite ikibazo mu busatirizi nk’uko byari bimeze mu mwaka ushize w’imikino.

Ati” Umwaka ushize nari muri APR FC no mu bintu byatumye ngira imbaraga zo kuza kuyireba ni uko yiyubatse cyane. Ni ikipe nziza, barakina neza ariko haracyarimo cya kibazo cy’ubusatirizi. Ntabwo buramera neza, ariko ahandi hose abakinnyi barakina, bimeze neza. Akantu katarakosoka natwe twagize mu mwaka ushize ni akerekeranye na ba rutahizamu, ndizera ko buhoro buhoro bizagenda bikemuka kuko ubu ni mu ntangiriro.”

Migi asanga abakinnyi b’imbere ba APR FC bakwiye kwitekerezaho, bagakora cyane kugira ngo bakemure ikibazo cy’ibura ry’ibitego iyi kipe ifite.

Ati” Ubu amakipe yose yamaze kugura, nta bandi bashya bashobora kubona kandi na ba rutahizamu bafite ntabwo ari babi urebye ba Sugira, ukareba ba Danny ntabwo ari babi. Ni umwanya wabo wo kwitekerezaho niba umwaka ushize w’imikino ikipe yari ifite ikibazo cya ba rutahizamu kandi bahari n’ubu mu ntangiriro za Shampiyona ako kantu kakaba kari kwigaragaza cyane.”

“Ni umwanya wabo wo kugira ngo bakore cyane, bikoreshe imyitozo ku giti cyabo n’umutoza nabonye ashobora kuba afite ubunararibonye mu kazi ke, azagerageza kubafasha.”

Mugiraneza utaratangira gukinira KMC FC bitewe n’uko yatinze kurekurwa n’ikipe ya APR FC muri Nyakanga, avuga ko APR FC ayifata nk’umuryango we ku buryo yizeye ko igihe cyose ashobora kuzayigarukamo ari umukinnyi cyangwa atari we.

Uyu mukinnyi yabwiye itangazamakuru ko azatangira gukinira ikipe ye nshya ya KMC FC tariki ya 23 Ukwakira nyuma y’aka karuhuko abakinnyi barimo kubera amakipe y’ibihugu afite imikino.

APR FC yatangiye Shampiyona nshya inganya na AS Kigali igitego 1-1. Usengimana Danny yatsindiye ikipe y’ingabo mu gihe Sugira Ernest yahushije penaliti yakuwemo na Ndayishimiye Eric ‘Bakame’.

Ku munsi wa kabiri wa Shampiyona uzakinwa kuri uyu wa Kabiri, APR FC izakirwa na Bugesera FC mu mukino uzabera i Nyamata saa 15:00.

Mugiraneza Jean Baptiste 'Migi' wahoze ari kapiteni wa APR FC, yayihesheje ibikombe birindwi bya Shampiyona muri 17 imaze gutwara
Ku wa Gatanu Migi yaje kureba APR FC yiyubatse nyuma yo gusezerera abakinnyi 16 ku mpera z'umwaka ushize w'imikino
Usengimana Danny, Sugira Ernest na Byiringiro Lague ni bamwe mu bari rutahizamu APR FC igenderaho muri uyu mwaka w'imikino
Ishimwe Christian wa AS Kigali agerageza gucenga Byiringiro Lague wa APR FC
Mugunga Yves ahanganiye umupira na Nshimiyimana Ibrahim wa AS Kigali
Ndayishimiye Eric 'Bakame' akuramo penaliti yatewe na Sugira Ernest
Migi asanga APR FC ifite ba rutahizamu beza ariko bakwiye kwitekerezaho, bagakora cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza