00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CAF yabaye iya mbere ishyigikiye ko Igikombe cy’Isi kiba buri myaka ibiri

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Ugushyingo 2021 saa 07:45
Yasuwe :

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yatoye ku bwiganze ko Igikombe cy’Isi cy’ibihugu kizajya kiba buri myaka ibiri aho kuba buri myaka ine nk’uko bisanzwe.

Mu Nteko rusange idasanzwe ya 13 ya CAF iri kubera mu Misiri kuri uyu wa Gatanu ni ho hatorewe iki cyemezo cyo gushyigikira ko Igikombe cy’Isi kizajya kiba buri myaka ibiri.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryavuze ko hagiye kwigwa uburyo Igikombe cy’Isi cy’abagabo n’abagore cyajya kiba buri myaka ibiri.

Impuzamashyirahamwe z’Umupira w’Amaguru i Burayi no muri Amerika y’Epfo zagaragaje kudashyigikira iki gitekerezo mu gihe CAF yabaye iya mbere ishaka ko gishyirwa mu bikorwa.

Umwanzuro wasomewe i Cairo kuri uyu wa Gatanu uvuga ko "CAF yahaye ikaze icyemezo cy’inama ya FIFA cyo kwiga uburyo Igikombe cy’Isi mu bagabo n’abagore cyajya kiba buri myaka ibiri."

Ukomeza ugira uti "Inyigo ya FIFA nigaragaza ko bishoboka, CAF izashyigikira yivuye inyuma gukina Igikombe cy’Isi cya FIFA buri myaka ibiri."

Nubwo abanyamuryango ba CAF bemeje ibi mu Nteko rusange idasanzwe yitabiriwe na Gianni Infantino uyobora FIFA ndetse na Arsène Wenger ushinzwe iterambere ry’umupira w’Amaguru, hari abibaza ku buryo bizahuzwa n’Igikombe cya Afurika na cyo gisanzwe kiba buri myaka ibiri.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2020, Gianni Infantino yari yasabye abanyamuryango ba CAF ko Igikombe cya Afurika cyajya gitegurwa buri myaka ine.

Igikombe cy’Isi cy’abagabo gisanzwe gitegurwa buri myaka ine kuva mu 1930 ubwo cyakinwaga bwa mbere, uretse mu 1942 na 1946 aho kitabaye kubera Intambara ya Kabiri y’Isi.

Ni ko bimeze kandi no ku irushanwa ry’abagore, na ryo riba buri myaka ine kuva ritangijwe mu 1991.

Kuba Igikombe cy’Isi cyajya kiba buri myaka ibiri, bizagira ingaruka ku yandi marushanwa arimo Igikombe cy’u Burayi na cyo kiba buri myaka ine, hagati y’amarushanwa abiri y’Igikombe cy’Isi.

Patrice Motsepe ni we uyoboye Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika (CAF)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .