Cameroun ntiyifuza ko CHAN 2020 yasubikwa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Werurwe 2020 saa 12:54
Yasuwe :
0 0

Mu gihe byitezwe ko Igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo “CHAN 2020” kizasubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi, Cameroun izakira iri rushanwa yagaragaje ko yitegura gukora ibishoboka byose rikaba mu mutuzo.

CHAN 2020 iteganyijwe kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 25 Mata, izitabirwa n’ibihugu 16.

Icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi cyatumye byinshi mu bihugu birimo n’ibya Afurika bihagarika ibikorwa byose by’imikino n’ibindi bihuza abantu benshi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu.

Ibaruwa Minisitiri wa Siporo muri Cameroun, Narcisse Kombi Mouelle, yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa CAF, ivuga ko iki gihugu cyifuza ko CHAN 2020 yabera ku matariki yagenwe kuko Komite ishinzwe kuyitegura yizeye ko izagenda neza.

Ibaruwa igira iti “Ku bijyanye n’imyiteguro, kuva tariki ya 4 kugeza tariki ya 25 Mata 2020 z’iri rushanwa, abayobozi ba Cameroun bafashe ingamba zitandukanye zigamije kurwanya icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi. Komite ishinzwe gutegura irushanwa (COCAN) yiteguye kwakira abahagarariye ibihugu byose byatangajwe na CAF bazitabira imikino ya nyuma y’irushanwa.”

“Na none, COCAN ntizaheza abazava mu bihugu bitari ibya Afurika, ni ukuvuga mu Burayi, mu rwego rwo kugira ngo CHAN izagende neza.”

Minisitiri Narcisse Kombi yanditse iyi baruwa mu gihe ibihugu birimo Maroc ifite irushanwa riheruka byamaze gutangaza ko bitazitabira iri rushanwa mu rwego rwo kwirinda coronavirus.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko amakipe yose y’igihugu atazitabira amarushanwa mpuzamahanga azabera hanze ndetse yasubitse ibikorwa byose by’imikino imbere mu gihugu mu rwego rwo kwrinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) iheruka gusubika imikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika (CAN 2021) n’andi marushanwa y’abagore kubera iki cyorezo.

CAF yavuze ko ku bijyanye na CHAN 2020, hazategerezwa raporo ya Komisiyo yayo y’Ubuvuzi, yasuye Cameroun tariki ya 14 n’iya 15 Werurwe 2020.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu 16 bifite itike ya CHAN 2020, ariko kubera icyorezo cya Coronavirus iri rushanwa rishobora gusubukwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .