Rayon Sports yashyizwe mu kato ku wa Gatanu nyuma y’uko abakinnyi bayo bane bivuzwe ko banduye COVID-19. Byamenyekanye nyuma y’umukino yanganyijemo na Rutsiro FC igitego 1-1 nubwo kugeza ubu aya makuru ataremezwa n’inzego zibishinjwe.
Iki kibazo cyatumye FERWAFA ihita yandikira amakipe yose, yongera kuyasaba kuyimenyesha ibyavuye mu bipimo bya COVID-19.
Yagize iti “Nyuma yo kubona ko hari abatarubahirije ibyo twabasabye mu ibaruwa yacu yo ku wa 1/12/2020 bijyanye no gushyikiriza Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA ibisubizo by’ibipimo bya COVID-19 byakorewe abakinnyi n’abagize technical staff b’ikipe mubereye umuyobozi;”
“Twongeye kubasaba ko bitarenze ku itariki ya 6/12/2020 saa munani (14h00) mwaba mwamaze kutwoherereza ibyo bisubizo kuri e-mail ikurikira: [email protected]om.”
“Ibyo mugomba kutwoherereza ni urutonde rw’abapimwe rugaragaza ibisubizo byabo hamwe na “certificat” (icyemezo cy’ibipimo) ya buri wese wapimwe.”
“Ibisubizo musabwa kohereza ni ibyafashwe mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko Shampiyona y’umwaka wa 2020-2021 y’icyiciro cya mbere mu bagabo itangira. Ni ukuvuga ku itariki 4/12/2020.“
Yibukije amakipe ko ibyangombwa bigaragaza ibyavuye mu bipimo bishyikirizwa komiseri w’umukino ushinzwe kugenzura ko amakipe yubahiriza ibisabwa mbere yo kujya mu kibuga.
Iti “Nk’uko twari twabibamenyesheje, izo certificats tuzazishyikiriza ba Komiseri b’umukino kandi zizajya zifashishwa mu igenzura riba mbere y’umukino. Nta kipe izemererwa gutangira umukino itarashyikirije Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA izo certificates zigaragaza ibisubizo bya COVID-19. “
Kugeza ubu ntibiramenyekana niba umukino w’umunsi wa kabiri wari guhuza Rayon Sports na Bugesera FC ku wa Mbere uzaba.
Amakuru IGIHE ifite kugeza ubu ni uko bitaramenye igihe abakinnyi n’abakozi ba Rayon Sports bashobora kongera gupimirwa COVID-19.
Amategeko ya FERWAFA avuga ko mu gihe hari ikipe irwaje COVID-19, abakinnyi bemewe ku mukino ari 16 barimo umunyezamu. Mu gihe ikipe idakinnye umukino izajya iterwa mpaga y’ibitego 3-0.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!