Cristiano Ronaldo yaba yaraguze imodoka idasanzwe ya miliyari 10 Frw (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Mata 2020 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu wa Juventus, Cristiano Ronaldo, yatumije imodoka nshya ihenze yo mu bwoko bwa Bugatti Centodieci, ifite agaciro ka miliyoni 8.5£, akabakaba miliyari 10 Frw.

Cristiano Ronaldo uzwiho gutanga imodoka zihenze, asanzwe afite izindi ebyiri zo mu bwoko bwa Bugatti.

Blid yo mu Budage yatangaje ko uyu rutahizamu wa Juventus n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal- kuri ubu uri iwe mu kato mu rwego rwo kwirinda Coronavirus- yatumije imodoka nshya yo mu bwoko bwa Bugatti Centodieci igura miliyoni 8.5£.

Cristiano umaze kwegukana Ballon d’Or eshanu, asanzwe afite Bugatti Chiron na Bugatti Veyron Grand Sport Vitesse nka zimwe mu modoka ze zose yatanzeho miliyoni 8£.

Bugatti Centodieci ni ubwoko bushya bw’imodoka zikorwa n’uruganda rwo mu Bufaransa, ndetse ngo imodoka 10 zo muri ubu bwo ni zo zakozwe, aho zizashyikirizwa ba nyirazo mu mwaka utaha wa 2021.

Bild yavuze ko uruganda rukora izi modoka rwanze kwemeza ko Cristiano Ronaldo ari mu baguze ubwoko bushya bwa Bugatti EB110– Centodieci ishobora kugera ku muvuduko w’ibilometero 99 mu masegonda 2.4.

Ronaldo yaherukaga guhabwa imodoka ya Mercedes G Wagon ya miliyoni 736 Frw n’umukunzi we, Georgina Rodriguéz, ku isabukuru ye y’amavuko yabaye mu ntangiriro za Gashyantare 2020.

Ubwo yaganiraga na Piers Morgan mu mwaka ushize, Ronaldo w’imyaka 37, yavuze ko akunda gutunga ibintu bibiri kuri buri kimwe afite.

Zimwe mu zindi modoka Cristiano Ronaldo atunze ni Lamborghini Aventador, Rolls-Royce Cullinan na Ferrari F12 TDF.

Bugatti Centodieci bivugwa ko Cristiano Ronaldo yaguze miliyari 10 Frw
Imodoka 10 zo mu bwoko bwa Bugatti Centodieci ni zo zimaze gukorwa gusa
Imbere muri Bugatti Centodieci
Cristiano Ronaldo asanzwe afite imodoka zihenze zirimo na Bugatti Chiron
Cristiano Ronaldo atunze imodoka nyinshi zitandukanye kandi zihenze
Mercedes G Wagon Brabus aheruka guhabwa n'umukunzi we nk'impano y'isabukuru y'amavuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .