Cristiano Ronaldo yogoshwe n’umukunzi we kubera amabwiriza yo kuguma mu rugo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Mata 2020 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani, Cristiano Ronaldo, yahisemo kogoshwa n’umukunzi we muri ibi bihe asabwa kuguma iwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Kuva bigaragaye ko umukinnyi wa Juventus, Daniele Rugani yanduye Coronavirus mu ntangiriro z’ukwezi gushize, iyi kipe yose yashyizwe mu kato.

Cristiano Ronaldo wari iwabo i Madeira muri Portugal, yahisemo kuguma mu kato, ari kumwe n’umuryango we. Uyu mukinnyi w’imyaka 35 ukunze kurangwa n’inyogosho zitandukanye, kuri ubu yahisemo kogoshwa n’mukunzi we, Georgina Rodriguez.

Ronaldo yifashishije imbuga nkoranyambaga, yasangije amashusho ari kogoshwa n’uyu mukunzi we bamaranye imyaka ine.

Aya mashusho agaragaza Georgina ari gukoresha imashini yogosha, akata umusatsi wa Ronaldo, aho bicaye mu rugo rwabo i Madeira.

Abakunzi ba Ronaldo bategereje kureba inyogosho nshya yahawe n’umukunzi we.
Georgina Rodriguez asanzwe akora mu kigo cya “Insparya” cyongerera imisatsi abantu mu Mujyi wa Madrid muri Espagne.

Undi mukinnyi waherukaga kugaragaza amashusho yogoshwa n’umufasha we, ni Umuhinde Virat Kohli ukina Cricket, wogoshwe n’umugore we, umuhanzikazi Anushka Sharma.

Byinshi bidasanzwe wamenya ku buzima bwa Cristiano Ronaldo hanze y’ikibuga

Cristiano Ronaldo yashyize hanze amashusho, ari kogoshwa n'umukunzi we, Georgina Rodriguez

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .