Donadei yahishuye ko agikunda Rayon Sports ndetse hari abakinnyi b’Abanyarwanda ashaka kujyana i Burayi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Ugushyingo 2019 saa 09:35
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports, Umufaransa David Donadei yavuze ko nubwo yavuye muri Rayon Sports nabi, akiyikunda ndetse yagarutse mu Rwanda kureba abakinnyi batanu ashobora kujyana gukina mu Burayi.

David Donadei yavuye muri Rayon Sports mu Ukwakira 2015, nyuma yo kutumvikana n’Ubuyobozi bwayo yashinje kuba abatekamutwe.

Icyo gihe, yari amaze kuyitoza imikino ine, atsinda ibiri ya Marines na Mukura Victory Sports, anganya umwe wa Etincelles, atsindwa umwe wa AS Kigali ndetse ayisiga ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa Shampiyona.

Uyu mugabo warebye umukino Rayon Sports yatsinzemo AS Muhanga ibitego 2-1 kuri uyu wa Kane, yavuze ko ari ikipe agikunda ndetse kimwe mu bimubabaza ari uko yayivuyemo adasoje ibyo yari yari yemeje.

Ati’’Rayon Sports ndayikunda ndagira ngo urabona ko nambaye n’umwenda wayo, no muri Maroc natozaga nywambaye, yewe no muri Thailande narawujyanye. Umutima wanjye wahoze uri kuri Rayon Sports. Icyambabaje ni uko ariyo kipe navuyemo ntakoze ibyo niyemeje. Iyo nguma muri Rayon Sports twari gutwara igikombe kuko nagiye turi aba kabiri nyuma y’imikino ine kandi twari tugiye gukina na APR FC.’’

Donadei avuga ko nyuma yo kuva muri Rayon Sports yerekeje muri Maroc, akahava ajya muri Thailande, aho yatoje imyaka ibiri kugeza muri Kamena uyu mwaka, aho guhera muri Nyakanga yahinduye imirimo akava mu butoza, kuri ubu akaba ashakira amakipe yabigize umwuga abakinnyi, mu Bufaransa no mu Butaliyani.

Yavuze ko kuri ubu hari abakinnyi batanu yaje kureba mu Rwanda ku buryo nabona bakiri ku rwego rwiza azabajyana ku mugabane w’Uburayi.

Ati’’ Hari abakinnyi bane cyangwa batanu nabonye, bifuzwa n’amakipe yo mu Burayi akaba aribo naje kureba. Hari abakinnyi babiri ba APR FC, babiri ba Police FC , umwe wa Rayon Sports n’umwe wa AS Kigali. Urumva maze umunsi umwe, ndaza kubanza ndebe amazina nzayababwira nyuma abo nashimye ku buryo twabajyana i Burayi.’’

David Donadei avuga ko hari abakinnyi benshi yatoje muri Rayon Sports bamubwira ko ari we mutoza mwiza bakoranye.

Uyu mugabo yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe ubwo yitabiraga ubukwe bwa Irambona Eric wari mu ikipe yatoje ndetse kuri ubu akaba ari kapiteni wa kabiri wa Rayon Sports.

David Donadei yari ku mukino Rayon Sports yaraye itsinzemo AS Muhanga ibitego 2-1
Uyu mugabo ukomoka mu Bufaransa yaherukaga mu Rwanda mu bukwe bwa myugariro wa Rayon Sports, Irambona Eric, bwabaye muri Werurwe uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza