Ni ibiganiro bimaze iminsi bikorerwa ku murongo wa telefone mu gihe ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko burindiriye uyu mutoza kugira ngo baganire imbona nkubone.
Perezida wa Etoile de l’Est, Muhizi Vedaste, yabwiye IGIHE ko hari ibiganiro by’ibanze bagiranye n’uyu mutoza Ndayiragije Étienne, gusa avuga ko batarabasha kubonana imbona nkubone ngo baganire neza.
Yagize ati "Ntabwo turamusinyisha, turi mu biganiro ariko ntituramubona ngo tumusinyishe, ibiganiro birahari ariko ntibiragera ku musozo."
Etoile de l’Est yatangiye Shampiyona itozwa na Banamwana Camarade udafite ibyangombwa bya Licence A bimwemerera gutoza muri Cyiciro cya Mbere mu Rwanda.
Ubwo shampiyona yatangiraga, iyi kipe yari yasabye FERWAFA ko yakomeza gutozwa n’uyu mutoza, isaba amezi atatu yo gushaka umutoza mukuru.
Ndayiragije Étienne ni umutoza ukomoka mu Burundi. Yanyuze mu makipe arimo AZAM FC, Ikipe y’Igihugu ya Tanzania n’andi menshi akomeye yo muri aka Karere.
Yaherukaga gutoza ikipe ya Kiyovu Sports mu mwaka w’imikino ushize, gusa nyuma ibiganiro bagiranye byarangiye atumvikanye na yo ku buryo akomeza kuyitoza.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!