Icyemezo cyo kwirukana aba bakinnyi cyatangajwe kuri uyu wa 13 Mutarama 2022. Cyafashwe nyuma y’aho ikipe ibahamagaje bose ngo basubukure imyitozo nyuma y’itangazo rya Minisiteri ya Siporo ryemerera amakipe kongera gukina Shampiyona yari yahagaritswe kubera ingamba zo kwirinda COVID-19.
Amakuru IGIHE yabwiwe na bamwe mu bayobozi ba Etoile de l’Est FC ni uko hirukanywe abakinnyi bane bazira imyitwarire mibi irimo kwanga akazi.
Abo bakinnyi ni Mashingilwa Kibengo Jimmy uzwi nka Jimmy Mbaraga, Gahamanyi Boniface uzwi nka Didier, Harerimana Jean Claude uzwi nka Kamoso na Nzabamwita David uzwi nka Saibadi wari wageze muri iyi kipe avuye muri Bugesera FC.
Aba bose ngo bahurije ku kuba baranze gusubukura imyitozo hamwe na bagenzi babo. Aba kandi ngo barashinjwa kugumura bagenzi babo kuko batarahabwa umushahara w’ukwezi kwa 12 k’umwaka ushize.
IGIHE yamenye ko aba bakinnyi batarahabwa amabaruwa abasezerera ariko mu gihe kidatinze barayashyikirizwa nk’uko amakuru ava muri iyi kipe abivuga.
Etoile de l’Est FC yirukanye aba bakinnyi mu gihe ku wa Gatanu, tariki 14 Mutarama 2022, ifite urugendo rugana i Rusizi aho izakina na Espoir FC ku wa Gatandatu, tariki 15 Mutarama 2022 mu mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona.
Iyi kipe yo mu Karere ka Ngoma mu Burasirazuba iri ku mwanya wa 14 n’amanota umunani mu mikino 11 iyi kipe imaze gukina. Uyu ni umwaka wayo wa mbere muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere yagarutsemo nyuma y’imyaka 24 itakibarizwamo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!