Europa League: Arsenal yaciye agahigo kabi mu myaka 27, Manchester United itsindwa na Astana (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Ugushyingo 2019 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Igitutu gikomeje kwiyongera ku mutoza wa Arsenal, Unai Emery, nyuma y’uko iyi kipe yongeye gutakaza amanota , igatsindirwa mu rugo na Eintracht Frankfurt ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa gatanu w’amatsinda ya Europa League wabaye kuri uyu wa Kane.

Arsenal imaze imikino irindwi yikurikiranya nta ntsinzi ibona, ibintu bitigeze biyibaho mu mikino 1235 yatojwemo na Arsène Wenger ndetse byaheruka mu 1992 ubwo yatozwaga na George Graham, ikamara imikino umunani idatsinda.

Abafana b’iyi kipe beretse ubuyobozi bwayo ko batishimiye uko imaze iminsi yitwara ndetse abitabiriye uyu mukino waraye ubaye bari bake cyane, aho imyanya myinshi muri Stade yari yambaye ubusa.

Daichi Kamada ni we wahesheje Eintracht Frankfurt intsinzi ku bitego byombi yatsinze ku munota wa 55 nyuma yo guhererwa na Danny Da Costa ndetse no ku munota wa 64.

Arsenal ni yo yari yabanje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Pierre-Emerick Aubameyang habura amasegonda make ngo amakipe yombi ajye kuruhuka, hari ku mupira yaherejwe na Gabriel Martinelli.

Nubwo yatsinzwe ariko, Arsenal iyoboye itsinda F n’amanota 10, izakomeza muri 1/16 mu gihe yakwirinda gutsindwa byinshi mu mukino usoza izahuramo na Standard de Liège mu kwezi gutaha.

Eintracht Frankfurt yahise ifata umwanya wa kabiri n’amanota icyenda mu gihe Standard Liège yanganyije na Vitoria Guimaraes, yagize amanota arindwi ku mwanya wa gatatu.

Mu itsinda F, Manchester United yatsindiwe muri Kazakhstan na Astana ibitego 2-1, ariko ikomeza kuyobora itsinda n’amanota 10.

Jesse Lingard yafunguye amazamu ku munota wa 10, Dmitriy Shomko yishyura ku wa 55 mbere y’uko Di’shon Bernard yitsinda igitego cyahesheje intsinzi iyi kipe yo muri Kazakhstan yahise igira amanota atatu.

Muri iri tsinda kandi, AZ Alkmaar yo mu Buholandi yagize amanota icyenda nyuma yo kunganya igitego 1-1 na Partizan Belgrade yo muri Serbia igitego 1-1, yo yagize amanota atanu ku mwanya wa gatatu.

Muri uyu mukino, abakinnyi batandatu bakina mu ikipe y’abato ya Manchester United bahawe umwanya wo gukina umukino wa mbere mu ikipe nkuru.

Abafana ba Arsenal bigumuye, banga kuza kureba uyu mukino
Abafana bari bazanye ibyapa byamagana umutoza Unai Emery, bamusabira kwirukanwa
Pierre-Emerick Aubameyang yatsindiye Arsenal mu minota ya nyuma y'igice cya mbere
Aubameyang yishimira igitego hamwe na Martinelli wari umaze kumuha umupira
Joe Willock yahushije uburyo bwari guhesha Arsenal kubona igitego cya kabiri
Kamada yishyurira ikipe yo mu Budage ku munota wa 55
Kamada ukomoka mu Buyapani, yatsindanye ba myugariro ba Arsenal ari mu rubuga rw'amahina
Daichi Kamada yishimira igitego cya kabiri yatsinze Arsenal
Igitutu gikomeje kwiyongera ku mutoza Unai Emery
Wari umukino wa mbere kuri Granit Xhaka nyuma yo kubwira nabi abafana mu Ukwakira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza