FC Barcelone ishobora guhagarika amasezerano y’abakinnyi bayo banze kugabanyirizwa umushahara kubera Coronavirus

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Werurwe 2020 saa 01:05
Yasuwe :
0 0

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki ya 20 Werurwe 2020, nibwo muri FC Barcelone hafashwe icyemezo cyo kugabanyiriza abakinnyi imishahara kuko ikipe itagifite aho ikura muri iyi minsi imikino yose yahagaze.

Ubuyobozi bwari bwiteze ko abakinnyi bashobora gufata iya mbere, bakemera ko bagabanyirizwa imishahara bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Imishahara y’abakinnyi b’ikipe yayo ya mbere isaga 70% by’imishahara yose y’ikipe. Barcelone yishyura miliyoni 593£ ku makipe yayo yose mu mikino itandukanye, aho miliyoni 468 £ zihabwa ikipe y’Umupira w’amaguru, akaba ari yo izarebwaho ngo igabanyirizwe imishahara mu rwego rwo kuziba icyuho cy’ayo iyi kipe itari kwinjiza.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) risaba amakipe gukata byibuze 50% by’umushahara mu gihe imikino ihagaze kubera ibihe bidasanzwe nk’ibi bya Coronavirus.

Ubuyobozi bwa FC Barcelone bwabwiye abakinnyi ko bazakatwa 70% by’umushahara wabo, aho nka Lionel Messi uhembwa ibihumbi 500£ ku cyumweru, yasigara ahembwa ibihumbi 150£ naho Antoine Griezmann uhembwa ibihumbi 294£, agasigara ahembwa ibihumbi 88.2£.

SPORT yo muri Espagne, yatangaje ko abakinnyi ba FC Barcelone bacitsemo ibice bitatu kubera kutumvikana kuri iyo ngingo yo kugabanyirizwa imishahara.

Itsinda rya mbere, ni abakinnyi bateye utwatsi icyo cyemezo, aho bavuga ko batumva impamvu bagabanyirizwa imishahara nyamara ikipe yabo yarapfushije ubusa amafaranga igura abakinnyi batagize icyo bayimariye.

Bivugwa ko iri tsinda ririmo abakinnyi bahembwa menshi, aho bumva ko mu gihe bagabanyirizwa ari bo baba babihombeyemo kurusha abandi.

Itsinda rya kabiri bivugwa ko ririmo bamwe mu bakinnyi bakomeye mu ikipe, rishyigikiye iyo gahunda, ndetse ngo ni ryo ririmo Lionel Messi, Gérard Piqué, Sergio Busquets na Sergi Roberto, ariko nabo bakavuga ko 70% ari menshi mu gihe itsinda rya gatatu ririmo abakinnyi bategereje umwanzuro wa nyuma.

Umuyobozi wa FC Barcelone, Joseph Maria Bartomeu, akomeje kugerageza kumvisha abakinnyi ba FC Barcelone ko bagabanyirizwa umushahara, aho gukurikiza itegeko rya ERTE rishobora gutuma ikipe ihagarika amasezerano y’abakinnyi muri ibi bihe bidasanzwe.

Itegeko rigenga umurimo muri Espagne ryemerera ibigo kwirukana abakozi mu gihe runaka mu bihe bidasanzwe, rikabitegeka kongera guha akazi abirukanwe igihe ibyo bihe bidasanzwe bitakiriho. Ibyo bita ’ERTE’ birashoboka ko aribyo bizakoreshwa n’amakipe ku bakinyi badakina, hirya no hino muri Espagne mu minsi mike iri imbere.

Amakipe amwe yatekereje gukoresha ERTE y’agateganyo ku bakozi bayo bakina, ariko yaburiwe n’amashyirahamwe y’abakinnyi ko abakinnyi batazategekwa gukomeza imyitozo mu bihe nk’ibyo ndetse byazateza ibibazo igihe shampiyona izasubukurwa.

Marca iherutse gutangaza ko mu gihe abakinnyi bakomeza kwinangira, bitazabuza abayobozi ba FC Barcelone kubakata 70% by’imishahara ndetse ku wa Kane w’iki cyumweru, tariki ya 26 Werurwe, iyi kipe yemeje ko igiye kugabanyiriza imishahara abakinnyi.

Guhagarikwa k’uyu mwaka w’imikino bishobora guhombya FC Barcelone miliyoni 100€, bidatandukanye cyane n’igihombo Real Madrid izahura nacyo.

Real Madrid ntihatira abakinnyi bayo ibyo kubagabanyiriza umushahara cyangwa itegeko rya ERTE, bityo abakinnyi ba FC Barcelone ntibashaka kwishyurira amakosa yakozwe na bamwe mu bayobozi.

Real Madrid yo, ntihangayikishijwe cyane n’imishahara kuva Cristiano Ronaldo wahembwaga miliyoni 28€ ku mwaka agiye muri Juventus mu 2018.

FC Barcelone ishingiye ku kugurisha amatike, abasuye inzu ndangamurage no kugurisha imyambaro, ariko byose kugeza ubu byarahagaze mu gihe kandi byitezwe ko n’abaterankunga bamwe na bamwe bashobora kutishyura mu rwego rwo kwirinda ko bahura n’ibibazo by’ubukungu.

Iyi kipe ivuga ko gusubika umukino wa Champions League wari kuyihuza na Napoli mu cyumweru gishize, byayihombeje miliyoni 6€ ndetse kugeza ubu Stade yayo irafunze.

Mu mwaka ushize w’imikino, inzu ndangamurage ya FC Barcelone yinjije hafi miliyoni 60€ mu gihe iduka ryayo ryinjije miliyoni 86€.

Abakinnyi ba FC Barcelone ntibumva uburyo bakatwa 70% by'imishahara yabo
Perezida wa FC Barcelone, Joseph Bartomeu akomeje kumvisha abakinnyi uburyo bakwemera gukatwa umushahara aho kugira ngo ikipe yitabaze itegeko rya ERTE

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .