FC Barcelone ishobora kugabanyiriza imishahara abakinnyi bayo kubera Coronavirus

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Werurwe 2020 saa 06:37
Yasuwe :
0 0

FC Barcelone ishobora kugabanyiriza imishahara abakinnyi bayo guhera mu cyumweru gitaha mu rwego rwo kwirinda ihungabana ry’ubukungu kubera icyorezo cya Coronavirus cyahagaritse ibikorwa byose byayinjirizaga.

Iyi kipe yo muri Espagne, yari isanzwe iri kurwana no kugera ku ngengo y’imari yihaye yo gutegura intangirizo z’umwaka utaha w’imikino.

Muri Nzeri 2019, abayobozi ba FC Barcelone batangaje ko ikipe yabo izaba iya mbere mu kwinjiza miliyari imwe y’amayero (miliyoni 924£), ariko muri iyo mibare, hari miliyoni100€ zari kuva mu kugurisha abakinnyi.

Ibibazo muri iyi kipe byariyongereye kuko inzira zose yinjizagamo amafaranga zagabanutse kugera kuri zeru bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.

FC Barcelone ishingiye ku kugurisha amatike, abasuye inzu ndangamurage no kugurisha imyambaro, ariko byose kugeza ubu byarahagaze mu gihe kandi byitezwe ko n’abaterankunga bamwe na bamwe bashobora kutishyura mu rwego rwo kwirinda ko bahura n’ibibazo by’ubukungu.

Kuba uyu mwaka w’imikino hatazwi niba ushobora kurangira, na byo byabangamira amafaranga ava mu masezerano iyi kipe igirana na za televiziyo.

Ku wa Gatanu tariki ya 20 Werurwe, abayobozi ba Barcelona bakoze inama hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho, mu byo baganiriye harimo kugabanya imishahara y’abakinnyi nubwo kubishyira mu bikorwa bishobora kugorana kuko bizasaba kongera kuganira n’abakinnyi ku giti cyabo ndetse n’amasezerano akaba yakongerwa.

FC Barcelone yizera ko abakinnyi bashobora gufata iya mbere ubwabo, cyane cyane urebye uburyo badakina.

Itegeko rigenga umurimo muri Espagne ryemerera ibigo kwirukana abakozi mu gihe runaka mu bihe bidasanzwe, rikabitegeka kongera guha akazi abirukanwe igihe ibyo bihe bidasanzwe bitakiriho. Ibyo bita ’ERTE’ birashoboka ko aribyo bizakoreshwa n’amakipe ku bakinyi badakina, hirya no hino muri Espagne mu minsi mike iri imbere kandi no kuri FC Barcelone ntaho bitandukaniye.

Imishahara y’abakinnyi b’ikipe yayo ya mbere isaga 70% by’imishahara yose y’ikipe. Barcelone yishyura miliyoni 593£ ku makipe yayo yose, aho miliyoni 468 £ zihabwa ikipe y’Umupira w’amaguru, akaba ari yo izarebwaho ngo igabanyirizwe imishahara mu rwego rwo kuziba icyuho cy’ayo iyi kipe itari kwinjiza.

Amakipe amwe yatekereje gukoresha ERTE y’agateganyo ku bakozi bayo bakina, ariko yaburiwe n’amashyirahamwe y’abakinnyi ko abakinnyi batazategekwa gukomeza imyitozo mu bihe nk’ibyo ndetse byazateza ibibazo igihe shampiyona izasubukurwa.

Usibye gutegereza ko abakinnyi bafata iya mbere, Barcelona iranareba kandi ku ngamba ziri gufatwa mu Burayi, aho hari inama ziteganyijwe ku wa Mbere tariki ya 23 Werurwe hamwe na La Liga, hamwe n’ishyirahamwe ry’amakipe y’i Burayi, na UEFA.

Ingamba zimwe zishobora guhagarikwa mu gihe hamenyekana uko uyu mwaka w’imikino wa 2019-20 uzagenda. Amakipe yizeye ko nyuma y’aho Euro 2020 isubitswe kugeza 2021, Shampiyona z’imbere mu bihugu, UEFA Champions League na Europa League bishobora kurangira.

Gusa FC Barcelona igomba kwitegura ibishoboka ko Shampiyona y’uyu mwaka ishobora kudakomeza kandi ko na Champions League ishobora kutarangira. Iyi kipe ivuga ko gusubika umukino wari kuyihuza na Napoli muri iki cyumweru, kwayihombeje miliyoni 6€ ndetse kugeza ubu Stade yayo irafunze.

Mu mwaka ushize w’imikino, inzu ndangamurage ya FC Barcelone yinjije hafi miliyoni 60€ mu gihe iduka ryayo ryinjije miliyoni 86€.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu tariki ya 20 Werurwe, iyi kipe yagize iti “Biragaragara ko iki kibazo kizagira ingaruka mbi ku mupira w’amaguru na siporo muri rusange. Ikipe igomba kuba yiteguye guhangana n’ibishoboka byose.”

Ikibi muri ibyo gishobora kuba icy’ubukungu, bizasaba ko abakinnyi bemera guhara byibuze igice cy’ibyo bahabwaga n’ikipe.

Abakinnyi ba FC Barcelone bashobora kugabanyirizwa imishahara mu rwego rwo kwirinda ihungabana ry'ubukungu ryaterwa n'icyorezo cya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .