FERWAFA yateye utwatsi Police FC yasabiye ibihano uwayisifuriye ku mukino wa APR FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Werurwe 2020 saa 03:37
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasubije Police FC ko umusifuzi Twagirumukiza Abdoul Kalim wayoboye umukino yatsinzwemo na APR FC, nta kosa yakoze ku buryo yahanwa.

Mu minsi ishize nibwo Police FC yandikiye FERWAFA ivuga ko yibwe penaliti muri uwo mukino yatsinzwemo igitego 1-0, ku mupira wakozwe na myugariro wa APR FC, Buregeya Prince nyuma yo guhindurwa na Iyabivuze Osée.

Umwanzuro wa FERWAFA wasohotse kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Werurwe 2020, uvuga ko icyemezo cyafashwe na Twagirumukiza kuri iryo kosa, gikurikije amategeko y’umupira w’amaguru.

Ibaruwa FERWAFA yandikiye Police FC iragira iti “Tubandikiye tugira ngo tubamenyeshe umwanzuro wa Komisiyo y’Imisufirire urebana n’umusifuzi Twagirumukiza Abdoul Kalim wasifuye umukino wahuje ikipe yanyu n’Ikipe ya APR FC tariki ya 4 Werurwe 2020 kuri Stade ya Kigali.”

“Ku itariki ya 12 Werurwe 2020, Komisiyo y’Imisifurire yarateranye yiga ikibazo mwatugejejeho kirebana n’imyitwarire y’umusifuzi wasifuye umukino wavuzwe haruguru. Nyuma yo gusesengura amashusho y’umukino ndetse n’ibisobanuro byatanzwe n’umusifuzi, komisiyo yafashe umwanzuro ukurikira: “Ibyemezo byafashwe n’umusifuzi muri uwo mukino byakurikije amategeko agenga umupira w’amaguru.”

FERWAFA iheruka guhagarika ibyumweru bibiri umusifuzi Nsabimana Célestin wayoboye umukino Gasogi United yatsinzemo Espoir FC na Nizeyimana Is’haq wahagaritswe ibyumweru bine kubera penaliti ebyiri atatanze mu mukino AS Kigali yatsinzemo Police FC.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ntabwo ryigeze rimenyesha iby’ibi bihano byahawe abasifuzi bombi ariko amakuru IGIHE ifite ni uko bo babimenyeshejwe binyuze kuri e-mail zabo.

Izindi nkuru wasoma:

FERWAFA yemeje ko icyemezo cyafashwe n'umusifuzi Twagurumukiza Abdul Kalim (wa gatatu iburyo) gikurikije amategeko y'umupira w'amaguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .