Gen Kabarebe yahishuye uburyo bafannye Amavubi kandi ari abasirikare b’igihugu cyakinnye nayo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Nyakanga 2020 saa 05:25
Yasuwe :
0 0

Umujyanama wihariye wa Perezida Kagame mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze ko bafannye Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ubwo yari yagiye gukina n’igihugu bari babereye abasirikare mbere yo kubohora u Rwanda.

Gen Kabarebe yabivuze mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu ku wa Gatandatu, kigaruka ku kwihiza isabukuru y’imyaka 26 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Abajijwe icyateraga imbaraga urubyiruko rwari hanze y’u Rwanda, rukumva ko rugomba kubohora igihugu, Gen James Kabarebe yavuze ko byose byaterwaga n’urukundo bari bafitiye u Rwanda ndetse buri wese yifuzaga gutaha mu gihugu cyamubyaye.

Ati “Muri icyo gihe icyo buri wese yari anyotewe kwari ukugira ngo atahe mu gihugu cyamubyaye. Igihugu yita icye kuko aho Abanyarwanda bari bari batatanye hose mu karere bahuraga n’ibibazo bikomeye cyane.”

“Icyihutirwaga kwari ukuvuga ngo umuntu atahe, ariko bigakomoka ku burere babaga barahawe mu muryango kubera ko nubwo abantu bari bamaze imyaka 30 hanze y’igihugu, ntabwo batakaje umuco, abantu bakomeje kuba Abanyarwanda. Urubyiruko rukomeza gutozwa gukunda u Rwanda.”

Gen Kabarebe wabaye umusirikare mu Ngabo za Uganda yavuze uburyo ubwo bari abasirikare muri kimwe mu bihugu babagamo, bagiye ku kibuga bagashyigikira Ikipe y’u Rwanda ‘Amavubi’ nyamara yahuye n’iy’icyo gihugu bakoreraga.

Ati “Twakundaga u Rwanda nubwo twabaga mu bihugu byari biducumbikyiye. Ndibuka rimwe mu gihugu njye nabagamo, umwaka ni nka 1986 cyangwa 1987, Amavubi yaje gukina n’icyo gihugu kandi twe twari abasirikare b’icyo gihugu, ariko twarikoze tujya ku kibuga dufana Amavubi mu buryo bugaragara.”

Yasobanuye ko impamvu bahisemo gushyigikira Amavubi aho kuba inyuma y’igihugu bakoreraga, ari uko bakundaga u Rwanda kuko ari uburere bari barahawe.

Ati “Twumvaga Amavubi ari igihugu cyacu, ari u Rwanda dufana kandi tutakibamo, tutanagikorera. Ubwo burere bwo gukunda igihugu n’akababaro ko kutagira igihugu nibyo byatumye abana benshi, urubyiruko rwinshi n’ababyeyi bohereza abana kubohoza igihugu cyabo.”

Gen. James Kabarebe ashimirwa cyane na benshi mu bakinnyi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera uburyo yagiye abafasha ndetse afatwa nk’umwe mu bantu b’ingenzi bagize uruhare ngo umupira w’u Rwanda utere imbere aho ugeze ubu.

Gen Kabarebe (iburyo), Minisitiri Dr Biruta Vincent n'umunyamakuru Mukamabano Gloria mu kiganiro ku Kwibohora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .