Gukunda abagore, utubyiniro no kunyereza imisoro…Ubuzima bwa Cristiano Ronaldo hanze y’ikibuga

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Mata 2020 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Gukurira mu muryango utifashije, kuba umukire akiri muto no gutakaza se yakundaga biri mu byatumye Cristiano Ronaldo avamo umukinnyi ukora cyane, ariko mu gihe cyose amaze akina ruhago, ikinini ngo yakimaze atekereza ku bagore kuruta ku byo aza gukora mu kibuga.

Cristiano Dos Santos Aveiro Ronaldo ukinira Juventus yo mu Butaliyani, akaba na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu cye cya Portugal, yavutse tariki 5 Gashyantare 1985.

Ronaldo yakuriye mu muryango ukennye ndetse umubyeyi we, Maria Dolores Aveiro, yatangaje ko yari agiye gukuramo inda y’uyu mukinnyi bitewe n’uko yari agiye kuvukira mu buzima bubi ariko ngo umuganga we arabyanga, bituma Ronaldo avuka ari bucura inyuma y’abandi bakobwa babiri.

Ku myaka 14, Ronaldo yirukanywe ku ishuri nyuma yo gukubita intebe umwarimu, uyu ngo wari umubwiye nabi, avuze ko iwabo ari abakene, maze iwabo bafata umwanzuro w’uko yakwikinira ruhago. Nibwo yagiye mu Ikipe ya Sporting y’abato, azamuka mu ya mbere yavuyemo ajya muri Manchester United.

Nyuma yo gutakaza se afite imyaka 20, Ronaldo wari warihebeye ka champagne, akayisomera mu tubyiniro dutandukanye, ari nako acagura abakobwa beza, yahisemo kureka ibisembuye dore ko aribyo umubyeyi we yazize mu 2005, ndetse uyu ntanywa itabi. Ibi byose bigendana n’uko nta gishushanyo agira ku mubiri we nk’ibindi byamamare, kuko akunda gutanga amaraso ku bayakeneye.

Cristiano Ronaldo n'umuryango we: Umukunzi we, Georgina Rodriguez, umubyeyi we, Maria Dolores Aveiro n'umuhungu we, Cristiano Junior

Nyuma yo kugera mu Bwongereza mu 2003 avuye muri Sporting y’iwabo, Ronaldo yabaye icyamamare muri Manchester United, maze kubera uburanga bwe, uko yakundwaga n’abagore benshi ni na ko na we bamukururaga ndetse yahoraga asohokana na bo mu tubyiniro no mu bindi birori.

Ronaldo azwiho gukunda abagore ndetse hari bamwe bavuga ko yaba amaze kuryamana n’abakobwa benshi cyane ko ngo yaba yarigeze kurarana n’abakobwa babiri mu buriri bumwe.

Kim Kardashian, Bipasha Basu, Jennifer Ropez, Priyanka Chopra, Maria Sharapova bari mu mubare utari muto w’abo bivugwa ko bakundanye na Cristiano Ronaldo.

Mu 2009, Nereida Gallardo wigeze gukundana na Ronaldo, yatangaje ko uyu wahoze ari umukunzi we, ashobora kuba yararyamanye n’abagore basaga ibihumbi 80 kuva batandukanye mu 2008.

Kuri ubu Ronaldo w’imyaka 35, ari mu rukundo hamwe na Georgina Rodriguez w’imyaka 26, uyu akaba ari umubyinnyi n’umunyamideli ukomoka muri Espagne, bamaze kubyarana umwana umwe, Alana Martina wavutse mu 2017.

Ronaldo afite abana bane nyuma y’uko muri Kamena 2017, yatangaje ko yabyaye impanga, Eva Maria na Mateo, zavutse ku mugore watewe intanga ze.

Ronaldo afite ibikorwa byinshi by’ubucuruzi, birimo amaduka atandukanye cyane iwabo n’amahoteli akomeye yagiye afungura mu mijyi ikomeye muri Portugal na Maroc, abenshi bakavuga ko yaba afite gahunda yo kuzajya mu bucuruzi ubwo ruhago ye izaba igeze ku musozo.

Muri Mutarama 2019, Cristiano Ronaldo yemeye kwishyura ihazabu ya miliyoni €18.8 (asaga miliyari 19.1 Frw) nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kunyereza imisoro, akaba yari yakatiwe igifungo cy’amezi 23.

Muri Nyakanga 2019 nibwo Ubushinjacyaha bwa Las Vegas bwatangaje ko bwahagaritse ikirego Cristiano Ronaldo yashinjwagamo icyaha cyo gufata ku ngufu umugore witwa Kathryn Mayorga, wamushinje kumuhohotera mu 2009 ubwo bari muri hoteli mbere y’uko ava muri Manchester United yerekeza muri Real Madrid yo muri Espagne.

Byinshi ku buzima bwa Cristiano Ronaldo hanze y’ikibuga:

Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez bamaze imyaka ine bakundana ndetse ni we wenyine babyaranye mu bagore bose bazwi yakundanye nabo
Ronaldo yatandukanye na Irina Shayk mu 2015
Rihanna wigeze kuvugwa ko akundana Ronaldo, yamushinje ko ashobora kuba ari umutinganyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .