Hagati ya APR FC n’Amavubi ni nde wigiza nkana?

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Ukwakira 2020 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Kuba APR FC yaranze gutanga abakinnyi mu ikipe y’Igihugu Amavubi iri kwitegura imikino ibiri izahuramo na Cap-Vert mu kwezi gutaha, bikomeje guteza impaka hagati y’abakurikirana umupira w’amaguru.

APR FC na yo iri kwitegura imikino ya CAF Champions League izatangira mu mpera z’Ugushyingo, yagombaga kohereza abakinnyi 10 mu ikipe y’Igihugu tariki ya 25 Ukwakira nk’uko byari byatangajwe n’umutoza w’Amavubi Mashami Vincent tariki ya 7 z’uku kwezi, ubwo yahagamagara abakinnyi.

Gusa ibi si ko byagenze ku wa Mbere, kuko abo bakinnyi batigeze bitabira umwiherero w’Amavubi, ahubwo amakuru agera kuri IGIHE akavuga ko bazitabira ubutumire bw’ikipe y’Igihugu ku wa Mbere w’icyumweru gitaha, tariki ya 2 Ugushyingo 2020.

Amategeko ateganya iki?

Umugereka wa mbere w’amategeko agenga abakinnyi muri FIFA uvuga ibijyanye no kuba amakipe agomba kurekura abakinnyi bakitabira ubutumire bw’amakipe y’ibihugu byabo.

Ingingo ya mbere igira iti “Amakipe ategetswe gutanga abakinnyi mu makipe y’ibihugu bakinira mu gihe bahamagawe. Ubwumvikane hagati y’ikipe n’umukinnyi ku buryo hakorwa ibitandukanye n’ibyo ntibwemewe.”

FIFA ivuga ko imikino mpuzamahaganga ikinwa byibuze mu gihe cy’iminsi icyenda, aho haba hateganyijwe byibuze imikino ibiri.

Gusa ivuga ko kubera COVID-19, i Burayi mu Ukwakira n’Ugushyingo 2020, bongerewe umunsi umwe, bakaba bashobora gukina imikino itatu mu gihe mu zindi mpuzamashyirahamwe nka CAF, muri Kamena 2021 zizongererwa iminsi irindwi, hakaba hakinwa imikino ine mpuzamahanga.

Iyo bigeze ku cyumweru cy’imikino mpuzamahaganga, usanga abatoza benshi b’amakipe batangira gushwana n’ab’amakipe y’ibihugu.

Ibi byagiye bigaragara ku batoza barimo Jürgen Klopp wa Liverpool, José Mourinho na Ronald Koeman ubwo yatozaga Everton, aho atishimiye uburyo James McCarthy yakinishijwe na Iréland kandi abaganga bari bavuze ko agomba kwitwararika.

Umwe mu banyamategeko b’umupira w’amaguru ku Isi, Nilo Effori, avuga ko “Umugereka wa mbere w’amategeko ya FIFA uteganya igihe umukinnyi atangwa harimo n’icyo kwitegura neza umukino. Icyo gihe ni amasaha 48 ku mikino ya gicuti, iminsi itanu ku mikino yo gushaka itike mu mpuzamashyirahamwe n’iminsi 14 mbere y’umukino wa mbere w’igikombe cyangwa irushanwa mpuzamahanga.”

Nilo Effori akomeza avuga ko “Hashingiwe ku ngingo ya gatandatu y’amabwiriza ya FIFA, kunyuranya n’ibyemejwe bihanirwa na Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FIFA, bikaba kwihanangirizwa cyangwa guhagarikwa.”

Yagize ati “Ntabwo ari itegeko gutanga umukinnyi mu gihe kitari icy’imikino mpuzamahanga cyateganyijwe na FIFA.”

Ingingo ya kabiri y’aya mategeko, ivuga ko amakipe nta cyo ahabwa kubera ko yatanze umukinnyi mu ikipe y’igihugu mu gihe kandi igomba no kumenya ubwishingizi ku mvune cyangwa impanuka umukinnyi yagira nubwo yaba yatanzwe mu ikipe y’igihugu.

Gusa, iyo umukinnyi agize imvune cyangwa impanuka bikamuviramo ubumuga, ikipe ihabwa indishyi z’akababaro na FIFA.

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ izabanza kwakirwa n’iya Cap-Vert tariki ya 11 Ugushyingo mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

APR FC na AS Kigali zizahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza amakipe, zizakina imikino ibanza y’ijonjora rya mbere hagati ya tariki ya 20 n’iya 22 Ugushyingo 2020.

Ni ukuvuga ko APR FC yemerewe kugumana abakinnyi bayo kugeza ku minsi iteganywa na FIFA, mu cyumweru gitaha, aho byitezwe ko ari nabwo abakinnyi b’Amavubi bakina hanze y’igihugu bazatangira kwitabira umwiherero.

APR FC iteganya gutanga abakinnyi mu Amavubi tariki ya 2 Ugushyingo 2020
Amavubi afite umukino ubanza azahuramo na Cap-Vert tariki ya 11 Ugushyingo 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .