00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haruna ayoboye benshi batakambiye Kwizera Olivier bamusaba kwisubiraho agakomeza gukina

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Nyakanga 2021 saa 03:54
Yasuwe :
0 0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Niyonzima Haruna, ni umwe mu batari bake basabye umunyezamu Kwizera Olivier kwisubiraho ku cyemezo yafashe cyo gusezera umupira w’amaguru, akongera gukina.

Ku wa 22 Nyakanga 2021, ni bwo Kwizera Olivier wakiniye amakipe arimo APR FC, Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu, yatangaje ko asezeye gukina umupira w’amaguru ku myaka 27.

Ubwo yabwiraga Flash FM ko yasezeye gukina umupira w’amaguru, Kwizera Olivier yavuze ko ntawe yigeze agisha inama mbere yo gufata iki cyemezo.

Ati “Ntawe nabashije kuba nabiganirizaho kubera ko numvaga ari icyemezo kivuye kuri njye. Nta muntu nabibwiye kuko numvaga biri ngombwa. Muri gahunda zanjye numvaga ko ari ngombwa ko nabihagarika. Muri njye sinjya ngira ikintu cyo kwicuza kubera ko ikintu kiba cyarabaye kubera impamvu.”

Gusezera k’uyu munyezamu benshi babonagamo impano idasanzwe, byakiriwe bitandukanye n’abatari bake, benshi muri bo bagaragaza ko hakiri kare ndetse akwiye kwisubiraho agakomeza gukina.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Haruna Niyonzima, ni umwe mu basabye uyu munyezamu kwisubira ku cyemezo yafashe, amusaba ko yagaruka bagakinana.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Niyonzima yagize ati “Murumuna wanjye, ndakwinginze, ndakwinginze, ndakwinginze uracyafite byinshi byo gukora, ngwino dukine umupira, ibibazo byose bizashira, komera muntu wanjye."

Iradukunda Jean Bertrand bakinanaga mu Ikipe y’Igihugu ndetse bakaba barabanye muri APR FC na Bugesera FC, na we yasangije abamukurikira kuri Instagram ifoto ari kumwe na Kwizera, amusaba kwisubiraho.

Ati "Kwizera nta kuva ku bintu muvandi, gahunda ni ya yindi, ibi twabinyuranyemo, tubabarire ku bw’igihugu."

Umuhanzi Mani Martin na we yanditse ubutumwa bugira buti “Ndakwinginze garuka, Kwizera.”

Usengimana Faustin bakinanye muri APR FC no mu Ikipe y’Igihugu, yagize ati “Muvandimwe, uracyafite byinshi byo gukora muri ruhago Nyarwanda na nyuma yayo #PleaseGaruka.”

Kimenyi Yves bamaze iminsi bahanganira umwanya ubanza mu izamu, na we yamusabye kwisubira ku cyemezo yafashe, agira ati "Nanjye ubwanjye hari byinshi nashakaga kukwigiraho, ndagusabye garuka muvandi.”

Kwizera Olivier wazamukiye muri Isonga FC, akayikinira hagati ya 2011 na 2013, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati ya 2013 na 2016.

Nyuma yo kurekurwa n’Ikipe y’Ingabo mu 2016, yakiniye Bugesera FC umwaka umwe, yerekeza muri Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo mu 2017, ayikinira kugeza mu ntangiriro za 2019.

Mu 2015 ni bwo yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Nkuru ‘Amavubi’.

Mu Ukuboza 2019, Kwizera yasinyiye Ikipe ya Gasogi United kuyikinira amezi atandatu gusa ntiyahatinze kuko yahise ajya muri Rayon Sports FC ari na yo yabarizwagamo kugeza ku mpera z’uyu mwaka w’imikino wa 2020/21.

Ku wa 6 Nyakanga 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamuhanishije igifungo cy’umwaka umwe gisubitse nyuma y’uko we na bagenzi be barindwi bahamijwe icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Ubwo yaburanaga kuri icyo cyaha, Kwizera yabwiye Urukiko ko afite icyangombwa cya muganga yahawe n’Ibitaro by’Indwara zo mu Mutwe ‘CARAES NDERA’ kigaragaza ko afata imiti y’abasaritswe n’ibiyobyabwenge kugira ngo babiveho burundu.

Kapiteni w'Amavubi, Niyonzima Haruna (iburyo) yasabye Kwizera Olivier kwisubira ku cyemezo yafashe, agakomeza gukina
Kwizera yavuze ko yafashe icyemezo cyo gusezera ntawe agishije inama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .