Ibitaramenyekanye ku nama ya Ferwafa n’amakipe ku isubukurwa rya Shampiyona n’ishyirwaho rya League

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Mata 2021 saa 10:53
Yasuwe :
0 0

Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, tariki ya 6 Mata 2021, ni bwo Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène, yagiranye inama n’abayobozi b’amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere ku cyicaro cyaryo i Remera.

  • Inama yabaye tariki ya 6 Mata yitabiriwe n’amakipe 15 muri 16.
  • Hemejwe ko Shampiyona izatangira tariki ya 1 Gicurasi igakinwa mu matsinda.
  • Amakipe azagura abakinnyi bashya ibyumweru bibiri mbere yo gusubukura Shampiyona.
  • Guhera mu mwaka utaha wa 2021/22 hashobora gutangizwa Rwanda Premier League.
  • Amakipe agiye kubona icyiciro cya kabiri cy’amafaranga ya FIFA ndetse n’ay’umuterankunga wa Shampiyona, Bralirwa.

Iyo nama yatangiye saa cyenda ikarangira saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, yitabiriwe n’amakipe 15 uretse Police FC yari idahagarariwe.

Ku murongo w’ibyigwa hariho Kurebera hamwe gahunda y’isubukurwa rya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, gahunda yo kuvugurura amategeko Shingiro ya FERWAFA na gahunda y’umushinga wa League Development.

Shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru yari imaze hafi amezi ane idakinwa nyuma yo guhagarikwa na Minisiteri ya Siporo ku wa 12 Ukuboza 2020, igeze ku munsi wayo wa gatatu, kuko amakipe amwe atubahirije amabwiriza yo gukumira icyorezo cya COVID-19, akagaragaramo ubwandu bwacyo.

Nyuma yo gukomorerwa na Minisiteri ya Siporo muri Werurwe, Komisiyo ishinzwe amarushanwa muri Ferwafa yateguye gahunda y’uko Shampiyona yakinwa hashingiwe ku gihe gisigaye kugeza mu mpera za Kamena kuko mu ntangiriro za Nyakanga ariho handikishwa amakipe azitabira imikino ya CAF Champions League na Confederation Cup.

Muri iyo nama, Nizeyimana Félix uyobora iyi Komisiyo, yasobanuye uburyo Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka wa 2020-2021 mu bagabo izasubukurwa ikinwa mu matsinda.

Yavuze ko mu cyiciro cya mbere (mu matsinda), amakipe ane ya mbere ariyo azahagararira ayandi mu matsinda bityo andi ane uko yakurikiranye akayatombola ariko bagakina uburyo bwo guhura yose umukino umwe gusa.

Mu cyiciro gikurikira hasobanuwe ko amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda (ubwo ni amakipe umunani) azakina mu buryo bwo guhura yose umukino umwe hanyuma ikipe ya mbere ikazasohokera Igihugu mu marushanwa ya CAF Champions League, iya kabiri ikazitabira imikino ya Confederation Cup.

Hasobanuwe kandi ko mu rwego rwo kwirinda ko amakipe amwe yakwakira imikino ine ku kibuga cyayo andi akakira imikino itatu, hemejwe ko hazakorwa tombola mu rwego rwo kumenya ikibuga ikipe izakiriraho indi nyuma y’uko ingengabihe isohotse imikino yo mu matsinda irangiye.

Nyuma y’ibisobanuro byatanzwe, abayobozi b’amakipe batanze ibitekerezo bitandukanya by’uburyo Shampiyona yakinwa nyuma hafatwa imyanzuro.

Hemejwe ko amakipe azakinira imikino mu matsinda nk’uko byasobanuwe mu cyiciro cya mbere cy’amatsinda hagakinwa imikino yo gusura no gusurwa, nyuma yo kuva mu matsinda amakipe agiye mu cyiciro gikurikira akazakina mu buryo bwo guhura yose umukino umwe.

Hagendewe ku cyemezo cya Komite Nyobozi ya FERWAFA, hemejwe ko Shampiyona izatangira tariki ya 1 Gicurasi 2021 mu gihe igura n’igurishwa ry’abakinnyi mu gihugu no hanze yacyo rizatangira mu byumweru bibiri mbere y’uko Shampiyona itangira.

Hanzuwe ko imikino ya mbere yari yatangiye tariki ya 4 Ukuboza 2020 igahagarara kubera icyorezo cya COVID 19 iteshejwe agaciro ndetse ko Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ izahabwa iminsi itandatu yo kwitegura mbere y’uko ikina umukino wayo wa mbere mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi azaba mu ntangiriro za Kamena mu rwego rwo kugira ngo haboneka umwanya wo gukina imikino yo kwishyura mu matsinda.

Abanyamuryango basabye ko FERWAFA yakora ubuvugizi mu gihe abakinnyi bagiye gukina bakazajya bakoresha imodoka (bus) imwe, kuko uko bimeze ubu byabasaba ubushobozi burenze bwo kuba bakodesha imodoka ebyiri kandi bose baba bavuye mu mwiherero aho baba ndetse bakaba bapimwa mbere y’umukino.

Ku ngingo ya kabiri ijyanye na gahunda yo kuvugurura amategeko Shingiro ya FERWAFA, Umuyobozi wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène, yamenyesheje abayobozi b’amakipe aho iki gikorwa kigeze, inama FIFA na CAF zatanze zishingiye cyane ku bijyanye n’ububasha bw’inzego, ibyiciro by’abanyamuryango n’imiterere yabyo, kwemeza abanyamuryango bashya, uburyo bw’amatora y’abagize Komite Nyobozi n’ibindi.

Ubu hashyizweho itsinda rigomba kunoza ayo mategeko ndetse abanyamuryango bakaba bagomba kubigiramo uruhare. Ku bw’ibyo, Perezida wa FERWAFA yabamenyesheje ko hazakenerwa abanyamuryango babiri bazahagararira Icyiciro cya Mbere mu kunoza ayo mategeko.

Ku ngingo ya gatatu ijyanye na gahunda y’umushinga wa League Development (gutera inkunga amakipe afite ibyiciro by’abakiri bato) Perezida wa Ferwafa yamenyesheje abayobozi b’amakipe aho igikorwa kigeze, abamenyesha inkunga iri Shyirahamwe ryahawe na UEFA ndetse na CAF mu kuwutegura, kandi ko iyi gahunda yatangira gushyirwa mu bikorwa muri Shampiyona ya 2021-2022 nk’uko byari byifujwe n’abanyamuryango.

Komite Nyobozi yemeje itsinda rigomba kunoza iyi gahunda bityo Icyiciro cya Mbere kikaba gisabwa kuzahagararirwa n’abanyamuryango babiri kandi bakazagira n’uruhare mu kubisobanurira abandi kugira ngo gahunda izatangire abanyamuryango bayumva neza.

Abitabiriye inama kandi bamenyeshejwe ko amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere agiye guhabwa inkunga ya FIFA y’icyiciro cya kabiri (ingana na miliyoni 14 Frw) nk’uko byari byaremejwe, basabwe kuzakoresha ayo mafaranga icyo yagenewe. Gusa, bamenyeshejwe ko azahabwa abamaze gutanga raporo y’imikoreshereze y’icyiciro cya mbere kandi ko na none hazabaho ubugenzuzi ku mikoreshereze y’iyo nkunga.

Haganiriwe kandi ku bijyanye n’amasezerano FERWAFA yagiranye na Braliwa, impande zombi zemeranywa ko uyu muterankunga agomba gushyira mu bikorwa amasezerano bagiranye mbere y’uko shampiyona itangira, amakipe akazahabwa miliyoni 4 Frw.

Uko amakipe azaba agabanyije mu matsinda ya Shampiyona:

  • Itsinda A: APR FC ifite igikombe giheruka cya 2019/20, Bugesera FC, AS Muhanga na Gorilla FC.
  • Itsinda B: Rayon Sports yabaye iya kabiri umwaka ushize, Kiyovu Sports, Gasogi United na Rutsiro FC.
  • Itsinda C: Police FC yabaye iya gatatu, AS Kigali, Musanze FC na Etincelles FC.
  • Itsinda D: Mukura Victory Sports yabaye iya kane, Sunrise FC, Marines FC na Espoir FC.
Inama yahuje FERWAFA n'amakipe tariki ya 6 Mata 2021 yemeje ko Shampiyona izasubukurwa tariki ya 1 Gicurasi ikinwa mu matsinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .