Uyu mukinnyi uheruka gutandukana na AlKholood FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudite, yongeye kwerekeza muri Police FC nk’umukinnyi wayo ku masezerano y’amezi atandatu.
Ni umwe mu bakinnyi bake b’Abanyarwanda, cyangwa se ubariremo n’abanyamahanga bakinnye mu Rwanda, bagerageje kuguma ku rwego rwo hejuru mu myaka itandukanye kandi yikurikiranya.
Uretse kuvukira mu muryango w’abanyamupira, afatiye urugero kuri bakuru be barimo Sibo Abdul na Niyonzima Haruna, imikinire ya Muhadjiri irimo amacenga, amashoti ya kure, udukoryo ku mupira, gutsinda n’ibindi, byose bimugaragaza nk’Umunya-Brésil w’i Rubavu.
Hakizimana Muhadjiri uvuga ko kwegukana Igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka muri Police FC bishoboka, mu kiganiro kirekire cyihariye na IGIHE, yavuze ko impamvu yagarutse mu Rwanda byari ubushake bwe ariko yifuza kuzasubira gukina hanze.
Uyu mukinnyi wasubiye muri Police FC yari yagiyemo mu 2021 nyuma yo kuva muri AS Kigali, na yo yasubiyemo nyuma yo gutandukana na Emirates Football Club yakiniye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu mwaka w’imikino wa 2019/20, yagize ibihe byiza mu myaka itatu yakiniyemo APR FC.
Iyi Kipe y’Ingabo yayigezemo muri Nyakanga 2016 avuye muri AS Kigali, na yo yari yamuguze muri Mukura Victory Sports ubwo yari amaze iminsi mike abaye rutahizamu winjije ibitego byinshi muri Shampiyona. Yatowe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka w’imikino wa 2017/18 mu Rwanda.
Nyuma yo kuzamurwa n’umutoza Mungo Jitiada ‘Vigoureux’, Muhadjiri yakiniye Etincelles, ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, nyuma ajya gukinira Mukura Victory Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kugurwa na AS Kigali FC atakiniye igahita imutanga muri APR FC.
Uyu mukinnyi yatuganirije yirekuye ku rwibutso afite mu makipe yose amaze gukinira, iyo yumva yamufashije kugera ku cyo ari cyo uyu munsi n’inzozi ze zo kugera ku rwego rwisumbuye.
Byagenze gute kugira ngo usubire muri Police FC?
Police FC ni umuryango, abakinnyi ba yo turaziranye. Ni ugukomerezaho, nta gihe kinini cyari gishize nyivuyemo, ntabwo bikomeye cyane.
Ntabwo ihagaze neza cyane muri Shampiyona kuko iri ku mwanya wa 11, ugiye gufasha iki bagenzi bawe wasanze mu ikipe?
Urebye ntabwo ari bibi. Amanota ntabwo ari menshi. Urebye aho ikipe ya mbere iri n’aho duhagaze, ntabwo ari bibi.
Ni ugukora gusa, tugashyira hamwe. Icyiza ni uko Police FC ifite abakinnyi bakuru, ni ugushyira hamwe kandi birashoboka.
Bitandukanye n’umwaka ushize, urebye uyu munsi ahantu Police FC iri ntabwo ari ibibi.
Gutwara kimwe mu bikombe birashoboka?
Birashoboka cyane ariko ntabwo ari amagambo, ni ugukora. Iyo wakoze neza, ndibaza ko bishoboka. Urebye, abantu babona ko bigoye, ariko njyewe nk’umukinnyi, amanota icyenda ntabwo ari menshi.

Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent, muvugana bwa mbere yakubwiye iki?
Icyo umutoza wese agusaba ni ugukora. Ni ugukora cyane kuko akenshi aba akuzi. Ntabwo yari kunshaka ngo nkinire Police FC ntacyo anziho namufasha.
Ikiba gisigaye ni njyewe kuko we icyizere aba yakimpaye atekereza kunzana mu ikipe atoza. Ikiba gisigaye ni njyewe kugira ngo mwereke ko atibeshye.

Wasinye amezi atandatu muri Police FC. Kubera iki wafashe igihe gito?
Urebye intego zanjye kwari ukongera kugenda hanze ariko ntabwo ubu nonaha nabivugaho byinshi.
Iyo mbishaka nari gusinya n’imyaka ibiri, ariko kubera ko mba mfite intego zanjye ntabwo nshyira amafaranga imbere. Hari ibyo mba nshaka kugira ngo muri ayo mezi nkore cyane mbone uko nakongera nkasohoka.

Wari wasinye umwaka muri Arabie Saoudite ariko ugaruka nyuma y’amezi atandatu. Byagenze gute?
Nasinye umwaka umwe ariko ni njyewe wabishatse kugaruka. Hari impamvu zanjye ku giti cyanjye zatumye mfata icyo cyemezo cyo kugaruka.
Urebye nari mfite n’indi kipe yanshakaga hariya ku buryo nayijyamo, yewe n’ahandi, ariko numvise nshaka gukina aya mezi mu rugo.

Byari ku nshuro ya kabiri ujya gukina hanze, ubuzima buba bumeze gute?
Ubuzima bw’umupira wo hanze ntabwo buba bworoshye. Ntabwo byoroshye nk’uko abantu baba babikeka. Ni ahantu uba uri wenyine, ni ahantu uba ugomba kwirwanira, ukirengagiza buri kimwe cyose kuko n’ubundi uba uri wenyine.
Iyo mpamvu nkubwira nti ni ubuzima bugoye. Burya mu rugo ni mu rugo.
Ku bwanjye urebye, birakwigisha, bikwigisha no mu rugendo rwawe rwo gukina kuba watera imbere, ukaba wamenya uti ese nsubiye hariya, ngiye hariya byaba bimeze bite?
Ni ibintu bigufasha iyo ugiye gukina hanze, imitekerereze irahinduka.
Mukuru wawe, Haruna Niyonzima, aherutse kuvuga ko kudatinda hanze kw’abakinnyi b’Abanyarwanda biterwa no kutihangana. Ni ukuri?
Ibyo avuga ni ukuri kuko gukina hanze bisaba kwihangana. Bisaba gufunga umwuka kuko biba bikomeye.
Ibyo yavuze ntabwo najya ku ruhande rwabyo. Akenshi aba ari byo. Uba ukina umupira wawe ariko kwihangana biragorana. Bitewe n’ibihe uba urimo, biba bitandukanye no mu rugo.

Kuba kure y’umuryango wawe byo ntibyaba bibigiramo uruhare?
Na byo bizamo. Akenshi usanga iyo mwatsinzwe umukino umwe, ibiri, itatu..., kuko ntabwo ikipe ihora itsinda, ndibaza ko abakinnyi b’Abanyarwanda ntibajya mu makipe yo hejuru ahora atsinda, usanga nyine ajya mu ikipe itari hejuru muri shampiyona.
Usanga bigorana rero kugira ngo iyo kipe ibe yatsinda imikino ibiri yikurikiranyije, urumva igitutu ujyaho ntabwo biba byoroshye.
Muhadjiri uryohereza abafana ariko utarakiniye Rayon Sports y’abafana benshi. Wigeze utekereza gukina muri iyi kipe?
Narabitekereje ariko buriya ni igihe kiba kitaragera. Gusa nabitekerejeho, hari n’igihe byari bigiye kuba ariko biba ari gahunda z’Imana. Nta kintu uba wazihinduraho.
Aba-Rayons bagire icyizere ko rimwe bizakunda?
Birashoboka. Mu mupira tuba turi mu kazi. Igihe kizagera wenda bishoboke, ariko ubu hari ibintu uba utagomba kuvugaho cyane kubera ko uba ufite amasezerano y’ikipe. Uba ugomba kubanza gushyira umutima ku kazi.

Wakiniye amakipe hafi ya yose akomeye mu Rwanda, ni iyihe wagiriyemo ibihe utazibagirwa?
Biragoye kubivuga, ariko iyo urebye nka Mukura VS usanga ari yo kipe yanshyize ku rwego rwanjye kuko nayivuyemo AS Kigali inguzeho gatoya, ariko sinayikiniye mpita njya muri APR. Urumva ni ibintu byiza nakoze muri Mukura.
Nubwo nakinnye muri Etincelles FC nkanaca muri Kiyovu Sports, Mukura ishobora kuba ari yo yatumye mba Muhadjiri. Icyo gihe nabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi [muri Shampiyona] muri Mukura.
Ndumva ari yo kipe yatumye ngera aha ngeze n’icyizere nifitiye.

Hari abatararyoherwa na Muhadjiri mu Ikipe y’Igihugu, uba wumva ushaka gukina gute?
Ikipe y’Igihugu iba ifite ibyayo, ntabwo ndi bubivugeho cyane. Iba ifite abakinnyi benshi, biterwa n’ibyo umutoza yifuza.
Birashoboka ko umutoza w’Ikipe y’Igihugu yambona, akabona umukinnyi dukina ku mwanya umwe niba ushobora gukina neza kundusha, usanga uyu munsi nakinnye bitewe n’ibyo ashaka, ejo agashyiramo undi nkaza gusimbura.
Umutoza ni we ubigena. Ku giti cyanjye nta kintu mba nabihinduraho kuko ni Ikipe y’Igihugu. Iyo baguhamagaye na byo ni uko uba utari mubi.
Hari igihe kigeze kure ukumva wareka gukina umupira?
Ntabwo byigeze bimbaho ko nareka umupira. Ntabwo navuga ngo waramvunnye cyane, ariko ntabwo wananyoroheye.
Amahirwe nagize ni uko natangiye gukina umupira mpura n’abakinnyi bakuru, ngira inararibonye ryo kwihangana.
Nagiye muri Etincelles FC irimo ba Ntaganda, ba Abed Mulenda, abakinnyi benshi.
Bamperezaga iminota 10, iminota 15, ku bwanjye numvaga impagije.
Ubwo najyaga muri Kiyovu, nahasanze ba Djabil [Mutarambirwa], mpura n’abakinnyi bakomeye. Byagiye bimfasha, njya muri Mukura mpita mpazamukira. Ntabwo byari bibi ku buryo natekereza gutyo [gusezera hakiri kare].
Ni iki Muhadjiri yishimira umupira wamugejejeho?
Ni byinshi, ntabwo umuntu yabivuga ngo abirangize ariko umupira ni ubuzima. Kuri njyewe, wampaye buri kimwe njye nifuzaga. Urumva ko ndawuhaba.
Ibyo akenshi biba ari ibanga, ariko iby’ingenzi umupira wagiye ubimpa. Iby’umugabo wese yakwifuje, umupira warabimpaye.

Nabonye amafoto yawe ya kera ukitoreza kwa Vigoureux, kiriya gihe wumvaga uzagera kuri uru rwego?
Urebye ntabwo navuga ko indoto zanjye ndazigeraho neza kuko umuntu wese buri munsi, ndakeka harimo n’abanzi, nanjye ndifuza ku rwego rwo hejuru, nkava aho ndi nkajya ahandi.
Icyo gihe, ku bwa Vigoureux, numvaga ko nzaba umukinnyi ukomeye ariko ntabwo nabikundaga cyane. Numvaga ko nzakina umupira, cyane ko nari mfite bakuru banjye bawukina. Byanteraga imbaraga, numvaga nzakina ku rwego rwisumbuye.
Abavandimwe bawe barakinnye. Hari ujya uguhamagara akakubwira ati ‘uyu munsi wakinnye neza?’
Navuga ko umuryango wacu umupira ari wo wadutunze. Nakoze nk’amakosa cyangwa nagize umukino mwiza, barambwira ngo ugomba gukosora ibi ngibi.
Ni bakuru banjye, na bashiki banjye barambwira, na mukecuru ajya ambwira nubwo atabizi neza ariko ajya ambwira ati ‘uyu munsi ntabwo wari umeze neza sinzi ikibazo wagize ariko ni byiza’.
Iyo umuntu nka mukecuru akubwiye gutyo uba ugomba kwitekerezaho.
Hari ibivugwa ko abakinnyi b’abahanga muba mudashobotse cyangwa se muri ba ‘bad boy’, ibyo urabivugaho iki?
Urebye, uwo muntu ntabwo aba akuzi. Hari ibyo abona mu kibuga ku buryo utabuza umuntu kuvuga. Ni umufana, afite ibyo yifuza, ariko ku bwanjye, njye ntabwo mbyemera.
Ntabwo wabuza umuntu kuvuga ibyo yumva ashaka. Njyewe nshobora kurakara mu kibuga, no hanze bararakara, ni ibisanzwe. No mu Bwongereza tureba imikino yabo, kurakara ku muntu ni ibisanzwe, amaraso aba yashyushye.
Abantu bo hanze bareba umupira, bo bareba ibyabo. Ariko nibaza ko mu kibuga nk’umuntu wakinnye umupira, ntabwo yatinda ku bintu ngo umuntu yashwanye kuko ni ibintu bisanzwe.
Byagenze bite igihe ushwana n’abakinnyi ba Sudani ku mukino w’Amavubi iheruka? Byaturutse kuki?
Biriya ni ibintu bibaho, ntabwo umuntu aba yanabitekereje. Gusa sinzi twebwe ukuntu tubifata, abafana b’Ikipe y’Igihugu. Ariko warebye umupira, warebye uriya mukino...Njyewe umupira ni wo undisha, ukuguru kwanjye ni ko kundisha, ntabwo uriya muntu nari kumwihorera.
Ni ibintu byari byahereye mbere, ni ibintu bagambiriye. Urumva byarandakaje kubera ko byari byahereye mbere. Ntabwo nagombaga nanjye kubyihorera gutyo. Keretse uvuze wenda ukuntu byakomeje kuko ntabwo numvaga ko byagera hariya mu kibuga aho byageze intambara ikaba intambara ariko ntabwo byari ibintu nagambiriye.

Uriya mukinnyi washwanye na we cyangwa bagenzi be, mwigeze mwongera kuvugana?
Ndumva byararangiye kuko nasabye imbabazi nk’umuntu. Nta muntu udakosa kandi gusaba imbabazi ni ibintu byoroshye cyane nubwo abantu benshi badakunda kubikora ariko iyo usabye imbabazi uba uri intwari.

Umwana wifuza kuba nka Muhadjiri wamubwira iki?
Umupira ni amahirwe, buriya ushobora kuba ufite impano ariko nta mahirwe ufite, ariko mbere y’ibyo byose, ikinyabupfura ni cyo cya mbere mu mupira.
Udafite ikinyabupfura biragorana kugira ngo ube umukinnyi ukomeye.






Video: Iraguha Jotham
Graphics: Ntare Julius
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!