Igikombe cy’u Burayi "Euro 2020" cyigijwe inyuma kubera Coronavirus

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Werurwe 2020 saa 03:52
Yasuwe :
0 0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’u Burayi, UEFA, yafashe icyemezo cyo gusubika Euro ya 2020 yari iteganyijwe mu mpeshyi, ishyirwa mu mwaka utaha kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.

Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje abanyamuryango 55 ba UEFA kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2020, yabaye hifashishijwe ikoranahubanga ry’amashusho (video conference).

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Norvège, ryatangaje ko hemejewe ko Igikombe cy’u Burayi (Euro 2020) kigijwe umwaka utaha, kizaba tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 11 Nyakanga.

Iri rushanwa rihuza ibihugu by’u Burayi ryagombaga kuba uyu mwaka mu mpeshyi, guhera tariki ya 12 Kamena kugeza ku ya 12 Nyakanga 2020 ku bibuga 12 bitandukanye byo kuri uwo mugabane.

Impamvu yo gusubika Euro ya 2020 ni ukugira ngo hasozwe amarushanwa arimo Shampiyona z’ibihugu, UEFA Champions League na Europa League n’andi marushanwa yose yahagaze kubera icyorezo cya Coronavirus.

Irushanwa rya Nations League n’Igikombe cy’u Burayi cy’abatarengeje imyaka 21 na byo bizakinwa mu mpeshyi y’umwaka utaha mu gihe Igikombe cy’u Burayi mu bagore kizabera mu Bwongereza guhera tariki ya 7 Nyakanga 2021.

Shampiyona nyinshi z’i Burayi zabaye zihagaritswe kugeza tariki ya 3 Mata 2020 mu gihe amarushanwa ya Europa League na Champions League yahagaritswe mbere y’uko hasozwa imikino ya 1/8.

Igikombe cy'u Burayi 'Euro 2020' cyasubitswe kubera Coronavirus, gishyirwa mu mpeshyi y'umwaka utaha
Portugal yegukanye Euro mu 2016 itsinze u Bufaransa ku mukino wa nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .