00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikipe imwe hagati ya Portugal n’u Butaliyani ntizakina Igikombe cy’Isi cya 2022

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Ugushyingo 2021 saa 10:25
Yasuwe :

Tombola y’uburyo ibihugu 12 bizahura mu mikino ya kamarampaka (play-offs) yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022, yabaye kuri uyu wa Gatanu, yasize Portugal n’u Butaliyani biri mu Itsinda C ndetse kimwe muri ibyo bihugu ntikizakina iri rushanwa rizabera muri Qatar mu mwaka utaha.

Azzuri y’u Butaliyani yatwaye EURO 2020 na Portugal ya Cristiano Ronaldo, byombi byasoje ku mwanya wa kabiri mu matsinda byari biherereyemo inyuma y’u Busuwisi na Serbia uko bikurikirana.

Tombora ya play-offs yabaye kuri uyu wa Gatanu, yasize u Butaliyani buzakira Macedonia y’Amajyaruguru mu ijonjora rya mbere rizaba muri Werurwe mu gihe Turikiya izasura Portugal mu Itsinda C. Amakipe azatsinda azishakamo imwe ibona itike.

Ikipe izakomeza hagati ya Portugal na Turikiya ni yo izakira umukino wa nyuma wo mu Itsinda C uzakinwa hagati ya tariki ya 29 n’iya 30 Werurwe 2022.

U Butaliyani bwegukanye EURO 2020 butsinze u Bwongereza ku mukino wa nyuma muri uyu mwaka, bushobora kongera gusiba Igikombe cy’Isi nk’uko byagenze mu myaka ine ishize ubwo bwatsindwaga na Suède muri play-offs, bukabura muri iri rushanwa ku nshuro ya mbere kuva mu 1958.

Ku ruhande rwa Portugal yegukanye EURO 2016, yo yitabiriye amarushanwa yose akomeye yabaye nyuma yo kubura itike y’Igikombe cy’Isi cyo mu 1998.

Mu Itsinda A, Pays de Galles izahura na Autriche naho Ecosse ihure na Ukraine mu gihe mu Itsinda C, u Burusiya buzakira Pologne naho Suède yakire Repubulika ya Tchèque.

Ibihugu bitatu bizabona itike y’Igikombe cy’Isi bivuye muri aya matsinda atatu, biziyongera ku bindi 10 by’i Burayi byamaze kubona itike ari byo Serbia, Espagne, u Busuwisi, u Bufaransa, u Bubiligi, Danemark, u Buholandi, Croatia, u Bwongereza n’u Budage.

Ibindi bihugu byamaze kubona itike ni Brésil, Argentine na Qatar izakira iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 32 mu mpera z’umwaka utaha.

U Butaliyani bufite EURO 2020 bwisanze mu Itsinda C hamwe na Portugal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .