00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imanishimwe arerekeza muri Maroc kuri miliyoni 430 Frw

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 Nyakanga 2021 saa 11:23
Yasuwe :
0 0

Myugariro w’ibumoso wa APR FC n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi, Imanishimwe Emmanuel, yumvikanye imyaka itatu na FAR Rabat yo mu Cyiciro cya Mbere muri Maroc imutangaho miliyoni 430 Frw.

Imanishimwe w’imyaka 26, arahaguruka i Kigali saa saba z’ijoro, tariki ya 1 Kanama 2021, yerekeza i Rabat muri Maroc.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mukinnyi yamaze kumvikana na FAR Rabat (ASFAR) gusinya amasezerano y’imyaka itatu, aho APR FC yari agifitiye amasezerano y’imyaka ibiri, yahawe ibihumbi 130$ naho we ubwe, ahabwa ibihumbi 300$.

Imanishimwe yakiniraga APR FC kuva mu 2016, aho yari ayimazemo imyaka itanu nyuma yo kuva muri Rayon Sports na yo yakiniye imyaka ibiri avuye muri Aspor FC.

APR FC iheruka kongerera amasezerano Niyomugabo Claude nk’umusimbura w’uyu mukinnyi kuko hari ibiganiro by’uko azajya gukina hanze.

FA Rabat yerekejemo, itozwa n’Umubiligi Sven Vandenbroeck, wigeze gutoza Simba SC. Kuri uyu wa Gatandatu, ifite umukino wa ½ cy’Igikombe cy’Igihugu ihuramo na Raja Beni Mellal mu gihe yasoje Shampiyona ya Maroc iri ku mwanya wa gatatu.

Imanishimwe Emmanuel arerekeza muri Maroc mu ijoro rishyira ku Cyumweru, aho yamaze kumvikana na FAR Rabat
Myugariro w'ibumoso, Imanishimwe azatangwaho miliyoni 430 Frw
Imanishimwe yageze muri APR FC avuye muri Rayon Sports
Imanishimwe Emmanuel 'Mangwende' asanzwe ari umukinnyi ubanza mu kibuga mu Ikipe y'Igihugu 'Amavubi'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .