Imibereho ya Ronaldinho muri gereza iratangaje! Ku isabukuru ye y’amavuko yokerejwe inyama n’imfungwa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Werurwe 2020 saa 02:28
Yasuwe :
0 0

Umunyabigwi w’Umunya-Brésil, Ronaldo de Assis Moreira wamenyekanye nka Ronaldinho Gaúcho, yizihirije isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 40 muri gereza yo muri Paraguay, aho yokesherezwa inyama n’imfungwa.

Ronaldinho amaze iminsi afungiye muri Paraguay, akurikiranyweho gukoresha impapuro (pasiporo) mpimbano ndetse yabwiwe ko we na mukuru we, bazamara amezi atandatu bafunzwe.

Ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 40 ku wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020, Ronaldinho yokerejwe inyama n’imfungwa bari kumwe muri gereza yo muri Paraguay.

Abakinnyi benshi bakinannye barimo abo batwaranye Igikombe cy’Isi cya 2002, bamwoherereje ubutumwa bumwifuriza isabukuru nziza babinyujije kuri Instagram.

Abo barimo Ronaldo w’imyaka 43, washyizeho ifoto bari kumwe, Roberto Carlos w’imyaka 46 na Samuel Eto’o bakinannye muri FC Barcelone.

Ubusanzwe Ronaldinho yajyaga yishimira isabukuru ye y’amavuko mu birori. Ubwo yuzuzaga imyaka 26, yaraye mu kabyiniro ko mu Mujyi wa Barcelone kugeza saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo mu gihe ubwo yagiraga imyaka 32, yizihije iyi sabukuru iminsi itanu, bimutwara ibihumbi 10 by’ama-eurp muri hoteli ihenze y’i Rio de Janeiro muri Brésil.

ESPN yatangaje ko Ronaldinho "akunzwe" na bagenzi be bafunganywe nubwo amara igihe kinini muri kasho ya gereza, ibikorwa bye bya buri munsi bikaba gukina umupira n’imfungwa n’abakozi ndetse no kwitabira amasomo y’ububaji.

ESPN itangaza ko kandi uwo yaganiriye na we, yavuze ko “Ronaldinho ameze neza muri gereza” nubwo yabuze imwe mu nkingi z’ubuzima bwe: umuziki. Igihe cye kinini nyuma yo gusezerera umupira w’amaguru akaba yarakimaze acuranga ingoma za bongo.

Yagize ati "Ntashobora gucuranga imbere muri gereza ariko nzi neza ko mu mutwe we azakomeza kugira injyana z’indirimbo igihe azaba ari hanze."

"Akina umupira w’amaguru buri munsi kandi yigisha abasore akina nabo amayeri make. Kuva akinjira muri gereza, yashakaga kumenyana n’izindi mfungwa kandi yahise abikora. Ni nk’ikigirwamana kuri benshi muri bo, bamusabye gusinya ku ngofero, imipira bambara n’indi myambaro.”

Mu minsi ishize, hashyizwe hanze amafoto n’amashusho agaragaza uyu mugabo wabaye umukinnyi w’umwaka wa FIFA ku Isi inshuro ebyiri, yambaye ikabutura n’umupira, akina umupira muri gereza.

Yitabiriye kandi umukino wa Futsal mu cyumweru gishize, afasha ikipe ye gutsinda bagenzi babo b’imfungwa ibitego 11-2, aho bivugwa ko yatsinzemo ibitego bitanu akanatanga imipira itandatu yavuyemo ibindi bitego.

Mu minsi mike ishize kandi, Umuyobozi wa gereza, Blas Vera, yatangaje ko Ronaldinho na mukuru we, hari icyubahiro bahabwa.

Basangira ubwiherero n’izindi mfungwa ariko buri umwe afite kasho ye hamwe na televiziyo n’ibyuma bituma bagira umuyaga mu cyumba ndetse akaba ahabwa umwanya wo kuganira n’inshuti ze kuri WhatsApp, aho umwanya munini awuharira umuryango we.

Undi waganiriye na ESPN yavuze ko umwanya munini Ronaldinho amara kuri telefoni, awumara avugana na nyina.

Ati "Avugana na nyina buri munsi nimugoroba. Ni umwe mu bangayikisha cyane Ronaldinho."

Nk’uko Ibiro ntaramakuru EFE bibitangaza, ngo kuva abapolisi ba Paraguay batangiye gukora iperereza ku buryo Ronaldinho na mukuru we bagiye muri icyo gihugu, bamaze guta muri yombi abantu 14.

Mu bafashwe harimo abayobozi benshi bo mu ishami rishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu bafashije koroshya ikorwa ry’izo mpapuro [pasiporo] mpimbano. Iyi mibare kandi irimo abagabo babiri bakoresheje ibihumbi 18$ yo kubona pasiporo mpimbano, bishyikirije polisi mu cyumweru gishize. Wilmondes Sousa Lira, Umunya-Brésil wahaye pasiporo aba bavandimwe, na we yatawe muri yombi.

Abakora iperereza bavuga ko ubu barimo gusuzuma dosiye n’ubutumwa kuri telefone za Ronaldinho, mukuru we, n’abandi bantu bafatiwe muri iki kirego.

Ronaldinho ngo amaze iminsi abaririza amakuru y’indege zikora ingendo hagati ya Asunción na Rio de Janeiro kugira ngo narekurwa azahite yerekeza ku kibuga cy’indege.

Iburanishwa rye ryabaye ryigijwe inyuma kubera icyorezo cya Coronavirus nk’uko byemejwe n’umwunganizi we, Sergio Queiroz.

Ronaldinho yokerejwe inyama n'imfungwa bafunganywe muri Paraguay
Umunya-Brésil wabaye umukinnyi ukomeye, yizihirije isabukuru y'imyaka 40 muri gereza
Ronaldinho Gaúcho yari afite ubuhanga bwihariye mu kibuga, akaba umukinnyi wakundwaga n'abafana b'amakipe menshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .