00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imikino yose ya EURO 2020 izerekanwa kuri StarTimes

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 4 Gicurasi 2021 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Ikigo kiyoboye ibindi mu gusakaza amashusho ya televiziyo muri Afurika, StarTimes, kizerekana imikino yose uko ari 51 y’Igikombe cy’u Burayi (UEFA Euro 2020) ku mashene atanu yacyo ya siporo mu mashusho meza ya HD.

StarTimes yabonye uburenganzira bwo kuzerekana UEFA EURO 2020 mu 2019 mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara binyuze ku miyoboro yayo yose y’itangazamakuru.

Uretse iri rushanwa kandi, StarTimes ifite uburenganzira bwo kwerekana andi marushanwa arimo UEFA Europa League, La Liga, Bundesliga, Emirates FA Cup, Coppa Italia na Copa Del Rey.

Nk’uko byagenze mu Gikombe cy’Isi cya 2018, imikino yose ya EURO 2020 izerekanwa mu ndimi zitandukanye kandi mu mashusho ya HD hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.

Ushinzwe iyamamazabikorwa muri StarTimes, Vlady Terimbere, yavuze ko kuba amashusho azasakazwa na ‘satellite’ yayo, bizafasha “kugaragaza amashusho n’amajwi meza ahari ho hose muri Afurika, haba mu mujyi no mu bice by’icyaro, no mu gihe ikirere cyaba kitameze neza.”

Yakomeje agira ati “Imikino izaba kandi iri gutambuka iri kuba, inerekanwa kuri application ya StarTimes ON, ku buryo bizafasha abafana benshi kuyireba. Turi gukora ku buryo buri muryango aho utuye hose uzaryoherwa n’iri rushanwa. Abafana bamaze igihe gisaga umwaka bategereje Euro 2020 kandi bakwiye kureba amashusho meza.”

Gahunda za StarTimes mu gihe cy’Igikombe cy’u Burayi, zizaba zirimo ubusesenguzi bwa mbere y’umukino, hagati mu mukino na nyuma yawo.

Iri rushanwa ritegerejwe n’abatari bake, ryasubitswe muri Werurwe 2020 bitewe n’icyorezo cya COVID-19. Kuri ubu, rizaba kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 11 Nyakanga 2021.

Bizaba ari inshuro ya 16 Igikombe cy’u Burayi gihuriza hamwe ibihugu 24 bikomeye kuri uwo mugabane, bihanganiye kuvamo kimwe cyegukana iri rushanwa.

StarTimes ni cyo kigo kiyoboye ibindi mu gusakaza amashusho ya televiziyo muri Afurika, aho gifite abatabuguzi basaga miliyoni 40 mu bihugu bisaga 30.

StarTimes ifite amashene asaga 700 arimo 75% yo muri Afurika na 25% mpuzamahanga arimo 1,5% yo mu Bushinwa. Icyerekezo cy’iki kigo ni "Ukureba uko buri muryango wo muri Afurika ushobora kubona, kugura, kureba no gusangira ubwiza bwa televiziyo igezweho".

StarTimes izerekana imikino yose ya EURO 2020 izaba hagati ya tariki 11 Kamena n'iya 11 Nyakanga 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .