00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CECAFA yaba igipimo cyiza kuri APR na Rayon Sports zitegura amarushanwa Nyafurika?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 July 2026 saa 12:16
Yasuwe :

Mu mpera z’iki cyumweru, amakipe abiri akunzwe kurusha ayandi mu Rwanda; APR FC na Rayon Sports, aratangira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, aho azahatanira igikombe n’andi 10 azaturuka mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati mu gihe cy’iminsi 14.

Iri rushanwa riterwa inkunga na Perezida Paul Kagame kuva mu 2002, uyu mwaka rizaba rigizwe n’imikino 22 aho rizava mu cyiciro cy’amatsinda rikomereza muri ½ mbere yo gukina imikino ya nyuma.

Mu makipe azaba ahanzwe amaso harimo APR FC na Rayon Sports zihagarariye u Rwanda, kongeraho andi makipe yubatse amazina mu karere nka Simba SC yo muri Tanzania na Al-Hilal SC yo muri Sudani.

CECAFA Kagame Cup ni irushanwa ryari rikumbuwe mu Rwanda dore ko ryaherukaga kuhabera mu 2019, aho icyo gihe ryitabiriwe n’amakipe 16 rikabera i Kigali, Huye na Rubavu.

Abakunzi ba APR na Rayon Sports bagiye kubonera urwego rwazo muri CECAFA

Buri mpeshyi, iyo soko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rifunguye, icyizere kiba ari cyo cyose ku bakunzi b’amakipe yo mu Rwanda bitewe n’uko yiyubaka cyane agura abakinnyi benshi mu kwitegura umwaka w’imikino mushya.

Intego ziba ari zose, by’umwihariko kuri APR FC na Rayon Sports zikunze gukina amarushanwa Nyafurika ndetse inzozi za buri mwaka zihora ari ukugera mu matsinda y’ayo marushanwa kugeza ubwo ibibera mu kibuga bibahinyuje.

N’uyu mwaka, icyo cyizere ntaho cyagiye kuko amakipe yombi yiyubatse bihagije ndetse birasa n’aho atarava ku isoko burundu, cyane kuri Rayon Sports.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru yiyubatse bikomeye aho muri iyi mpeshyi yongereyemo abakinnyi 16 bashya barimo Junior Dande, Nshuti Didier, Charles Tchaplaou, Hakizimana Zuber, Iradukunda Elie Tatou, Nisingizwe Christian, Muderi Akbar na Ibrahim Djingarey.

Hari kandi Muhoza Daniel, Issa Djiguiba, Atisso Kodjo Antonio, Ndayishimiye Didier, Junior Kameni, Nkundimana Fabio, Boris Gbenou, Matumona Wakonda Kanda Abbel. Abandi babiri bakiri bato bahawe umwanya ni Bikorimana Alexandre na Muvunyi Aime Christian.

Gikundiro imaze ibyumweru bitatu itangiye imyitozo, yakinnye imikino ibiri ya gicuti yatsinzemo Jamus SC yo muri Sudani ibitego 4-3 na Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 2-0, aho uyu mukino wa nyuma wabereye muri Kigali Pelé Stadium wasize abakunzi bayo bafite icyizere cyo kuzagira umwaka w’imikino mwiza wa 2026/27.

Gusa iyo yari imikino ya gicuti umutoza Haringingo Francis yashoboraga gutoranyamo abakinnyi mu buryo yishakiye, ndetse agakora impinduka nyinshi zirenze izigenwa n’amategeko agenga umupira w’amaguru.

CECAFA Kagame Cup ishobora gutanga ishusho nyayo ya Rayon Sorts dore ko iyi kipe iri mu Itsinda C n’amakipe afite ubunararibonye arimo Al-Hilal SC yageze muri ¼ cya CAF Champions League mu nshuro ebyiri ziheruka, Tusker FC yo muri Kenya na KVZ SC yo muri Zanzibar.

Ku rundi ruhande, indi kipe abakunzi bayo bategereje kureba uko ihagaze ni APR FC na yo imaze ibyumweru bibiri n’igice itangiye imyitozo aho yakinnye imikino ibiri ya gicuti n’ikipe yayo y’abato [Intare FC] iyitsinda ibitego 3-0 na 7-0 mu mikino yabereye ku kibuga cy’imyitozo i Shyorongi.

Iyi kipe yambara umukara n’umweru, yatandukanye n’abakinnyi barindwi, yongeramo abandi barindwi bashya ari bo Ishimwe Christian, Amani Michel Kouadiokan, Rubuguza Jean Pierre, Uwiyaremye Fidali, Ernan Siluane, Mamadou Traoré na Madou Zon.

Kuri abo hiyongeraho abandi bakinnyi batatu bazamuwe mu ikipe nkuru bavuye muri Intare FC ari bo Bana Etienne, Ndungutse Assouman na Mwumvaneza Tumusifu.

Muri CECAFA Kagame Cup, APR iri mu Itsinda A n’amakipe yegukanye ibikombe mu bihugu byayo ari yo Vipers SC yo muri Uganda, Gor Mahia yo muri Kenya na Garde Républicaine yo muri Djibouti, aho yitezweho kuzagaragariza abakunzi bayo niba koko itanga icyizere bitandukanye no mu myaka ishize.

Muri iri rushanwa, ikipe imwe muri buri tsinda ni yo izagera muri 1/2 mu gihe indi kipe imwe muri eshatu zabaye iza kabiri ari yo iziyongera kuri atatu yabaye aya mbere.

Ubwo CECAFA Kagame Cup iheruka kubera mu Rwanda, Rayon Sports yasezerewe muri ¼ itsinzwe na KCCA yo muri Uganda ibitego 2-1 naho APR FC isezererwa muri icyo cyiciro itsinzwe na AS Maniema Union yo muri RDC iyitsinze penaliti 4-3 nyuma yo kunganya ubusa ku busa.

Mu gihe Rayon Sports iheruka gukina iri rushanwa icyo gihe, APR FC yaryitabiriye mu nshuro ebyiri ziheruka, iba iya kabiri mu 2024 n’iya gatatu mu 2025.

Rayon Sports izinjira muri CECAFA Kagame Cup iheruka kwiyeraka abakunzi bayo kuri Gor Mahia
APR FC irimo amasura mashya, ifitiwe amatsiko n'abakunzi bayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages