Irambona wa Rayon Sports yavuze uko yambitswe ikanzu kugira ngo arokoke Jenoside

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Mata 2020 saa 05:12
Yasuwe :
0 0

Visi kapiteni wa Rayon Sports, Irambona Eric, avuga ko yambitswe ikanzu kugira ngo arokoke Jenoside yiciwemo se na bakuru be babiri mu 1994.

Irambona Eric w’imyaka 28, yavukiye mu Murenge wa Shangi, mu Karere ka Nyamasheke, mu muryango w’abana barindwi akaba ari na we bucura.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Irambona yavuze ko ibihe byo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, aribyo bimukomerera mu mwaka.

Ati “Nibyo bihe binkomerera mu mwaka, ni ibihe Umunyarwanda wese warokotse aba atazi uko ameze. Njyewe nivuzeho ku giti cyanjye, ibi bihe bituma ntekereza cyane, nkatekereza ku hahise, nkatekereza ubuzima nanyuzemo, nkatekereza ukuntu ubuzima bwagiye bungora. Rimwe na rimwe nkavuga nti iyaba mfite umubyeyi, rimwe akamfasha ibi…”

“Biragoye kuko hari byinshi, hari amahirwe uba utaragize, uba utaragize amahirwe yo guhamagara papa…”

Se na bakuru be babiri bishwe muri Jenoside

Irambona Eric aterwa agahinda no kuba ataragize amahirwe yo kubona se na bakuru be babiri bishwe muri Mata 1994 ubwo we yari akiri muto cyane. Avuga ko iyo aryamye atekereza uko bishwe, akabona barishwe urupfu rw’agashinyaguro.

Ati “Muri Jenoside hapfuye papa hamwe n’abandi bana babiri, undi yapfuye ari uruhinja. Nabuze bakuru banjye babiri na papa. Nari nkiri muto, nari mfite umwaka umwe n’amezi nk’ane, nta kintu na kimwe nabonye icyo gihe, ntabwo amasura yabo mbazi uretse ifoto imwe yabo nshobora kubona.”

“Gusa uko ndyamye ni ko mbona uko byari bimeze, nkabona ko bishwe urupfu rw’agashinyaguro ari nabyo bitera abantu agahinda. Ikimbabaza ni uko ntagize amahirwe yo kumenya umubyeyi no kubona bakuru banjye ntekereza ko bari kumfasha mu buzima bwa buri munsi, ariko n’ibyo batakoze n’ibyo bari kuzakora, ntekereza ko ikivi cyabo nzacyusa.

Irambona yarokotse kubera ko yambitswe ikanzu y’abakobwa

Uyu mukinnyi wa Rayon Sports avuga ko aho umuryango we wari utuye, abicanyi batwaraga abagabo n’abahungu gusa kugira ngo abashe kurokoka, byasabye ko umubyeyi we amwambika ikanzu.

“Mama turabiganira kenshi, ikibazo iyo dutangiye kubiganira agira agahinda kenshi cyane, bakuru banjye, umwe yapfuye tariki ya 15 Mata, undi apfa tariki ya 29 Mata. Papa we yapfuye tariki ya 14 Mata.’’

“Ambwira uko byari bimeze, nari akana gato ampetse, icyo gihe ngo hari ahantu babavanaga babajyana kuri Paruwasi ariko batwaraga cyane abahungu n’abagabo. Icyo gihe njyewe bampinduye umukobwa, bampetse ariko nambaye ijipo ku buryo iyo nza kuba ngaragara nk’umuhungu, bari guhita banjyana bakanyica, ni ko bambwira.”

“Bashatse kuntwara mama arabyanga, ababwira ko ndi umukobwa. Icyo gihe bamukubise ubuhiri ku bw’amahirwe ntiyapfa, baramukurura, bamujyana ahantu. Nta byinshi yongeye kumenya, gusa ni amateka ambwira, iyo ageze aho abura imbaraga zo gukomeza.”

Irambona avuga ko nubwo umupira ari akazi, wamufashije kwiyubaka kuko utuma umuntu atekereza ibintu byiza gusa kandi agahura n’abandi bantu batandukanye.

Yasabye Abarokotse Jenoside gukomera muri ibi bihe, ntibaheranwe n’agahinda.

Ati “Icyo nabwira Abanyarwanda cyane cyane abarokotse Jenoside ni ugukomera kandi ntibaheranwe n’agahinda. Ibyatubayeho ntabwo ari ibintu watekereza ngo wumve ko bishoboka, ariko biduhe imbaraga zo kubaho neza kandi twiyubake.”

“Umuntu aratekereza, ariko agafata ingamba. Ni ibihe tugomba kwibuka, tukaniyubaka nk’uko babivuga. Ibi bihe bituma mfata umwanzuro kandi ngafata umurongo ngenderaho.”

Irambona Eric wigeze gutizwa muri Sunrise FC na AS Muhanga, akinira Rayon Sports kuva muri 2013, akaba ari nayo yazamukiyemo.

Visi kapiteni wa Rayon Sports, Irambona Eric, yambitswe ikanzu kugira ngo arokoke Jenoside yiciwemo se na bakuru be babiri
Irambona avuga ko ibihe byo kwibuka ari byo bimukomerera mu mwaka, ariko bituma atekereza agafata umurongo agenderaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .