Iranzi Jean Claude yatijwe mu Misiri mu mpera za Mutarama 2020 nyuma y’uko yari yakoze igeragezwa muri Aswan FC igihe cy’ibyumweru bibiri.
Kuri iki Cyumweru, ibinyujije kuri Twitter, Rayon Sports yatangaje ko Iranzi Jean Claude yamaze kuyigarukamo.
Yagize iti “Iranzi Jean Claude yagarutse mu rugo nyuma yo kumara amezi atandatu mu Misiri.”
Ubwo uyu mukinnyi yajyaga mu Misiri, amakipe yombi yari yumvikanye ko niyitwara neza ashobora kugurwa na Aswan FC, agakomeza kuyikinira.
Iranzi yageze muri Rayon Sports muri Nyakanga 2019, ku masezerano y’imyaka ibiri, avuye muri APR FC yari amazemo umwaka umwe n’igice.
Yakinnye kandi i Burayi muri Slovakia, mu gihe atahiriwe muri Zesco United yo muri Zambia, yari yamwifuje mbere yo kugaruka mu Rwanda mu 2018.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!