Kiyovu Sports ishobora kujyanwa mu nkiko na sosiyete yayambitse

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Werurwe 2020 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Kiyovu Sports ishobora kujyanwa mu nkiko na Sosiyete yo muri Tanzania ikora imyambaro “SG Sports” kubera ko itubahirije amasezerano yumvikanyweho n’impande zombi.

SG Sports ni sosiyete icuruza ibikoresho bya siporo ikaba muri uyu mwaka w’imikino yarambitse amakipe ane yo mu Rwanda arimo Kiyovu Sports, Bugesera FC, AS Muhanga na Musanze FC.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Kiyovu Sports itubahirije ibyumvikanyweho n’impande zombi ngo yishyurire ku gihe ndetse ikaba itagaragaza ubushake bwo gukemura iki kibazo.

Kiyovu Sports yishyuzwa hafi miliyoni 5 Frw yagombaga gutanga bitarenze Ugushyingo 2019, ku myambaro 500 y’abafana yahawe.

Umuyobozi Mukuru wa SG Sports, Simon Sanga, yabwiye IGIHE ko Kiyovu Sports yananiwe kubahiriza ibikubiye mu masezerano bagiranye ndetse ikanabirengaho, ikongera kuri iyi myambaro ibirango by’undi muterankunga [Azam Group].

Ati “Kiyovu SC ntiyubahirije amasezerano ndetse ntiyanagaragaje ubushake bwo gukemura ikibazo. Hitabajwe uburyo bwose bushoboka mu gushaka igisibuzo harimo kuvugana n’abayobozi ugasanga badaha agaciro kwishyura SG Sports.”

“Ikindi kandi habayeho kurengera ubwo bafataga imyenda bahawe babizi neza ko batarayishyura hongerwaho ibirango by’undi muterankunga bitari bisanzwe biri ku myenda bahawe.”

Ubwo Kiyovu Sports yatangiraga kwambikwa na SG Sports, abaterankunga basohotse ku myambaro yayo yatanzwe n’iyi kompani ni Acqua na UAP.

Nyuma y’aho iyi kipe yambara icyatsi n’umweru iherewe miliyoni 132 Frw na Azam Group mu gihe cy’imyaka ine, yongeresheje uyu muterankunga wayo mushya ku myambaro, ibintu bitigeze bishimisha SG Sports kuko Kiyovu Sports itari yarishyuye iyi myambaro.

Umuyobozi wungirije wa Kiyovu Sports akaba n’Umuvugizi wayo, Ntwalindwa Théodore, yabwiye IGIHE ko iyi kipe itanze kwishyura ahubwo ari uko impande zombi zitarahura ngo zikemure ikibazo kuko amafaranga yo bayafite.

Ati “Twarababuze ngo babishyure amafaranga yabo. Hari ibyo batumvikanyeho n’abakoze amasezerano, ariko baratwandikiye turabasubiza, dutegereje ko baza tukabiganiraho. Ntabwo ari ikibazo cy’amafaranga.”

Uwahaye amakuru IGIHE, yavuze ko mu minsi mike iri imbere, SG Sports ishobora gushyikiriza ikirego urukiko kuko iminsi itanu Umunyamategeko wayo yari yahaye ikipe ya Kiyovu Sports yarangiye nta gisubizo itanze.

Mu mpera za Ukwakira 2019 nibwo SG Sports yahaye amakipe bakorana bimwe mu bikoresho birimo imyambaro y’ikipe yo gukorana imyitozo, imyambaro y’abafana n’ibindi, akaba yaragomba kubyishyura nyuma y’iminsi 30.

Ubwo Kiyovu Sports yashyikirizwaga ibikoresho na SG Sports mu mpera za Ukwakira 2019
Kiyovu Sports yari yumvikanye n'iyi sosiyete yo muri Tanzania ko izishyura bitarenze iminsi 30 kuva ibonye ibikoresho byose
SG Sports ishobora kurega Kiyovu Sports itarayishyuye, ikanongera AZAM Group ku myambaro impande zombi zitabyumvikanyeho
Kiyovu Sports iri mu makipe make yo mu Rwanda, abafana bayo bambara imyambaro imeze nk'iy'abakinnyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .