KNC yaburiye amakipe akomeye anahishura intege nke za Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Ukwakira 2019 saa 10:34
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi akaba na nyir’ikipe ya Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yaburiye amakipe akomeye mu Rwanda, ayibutsa ko atazaroherwa na Gasogi United muri Shampiyona y’uyu mwaka, kuko asanga ikipe ye nimara kumenyerana izaba ikomeye.

KNC yabivuze nyuma y’umukino wa mbere wa Shampiyona Gasogi United yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, yanganyijemo na Rayon Sports ubusa ku busa kuri uyu wa Gatandatu.

Ati ”Iyi shampiyona irakomeye. Ntabwo nshobora kubabeshya, aya makipe yitwa ko ari makuru agomba kwitonda cyane. Uyu wari umunsi wa mbere wa Gasogi muri Shampiyona, twahuye n’ikipe ikomeye, ifite amateka ndetse yatwaye igikombe giheruka.”

“Nkurikije uko abana bakinnye, njye mbona bazagenda binjira mu mukino. Ku munsi wa kane cyangwa uwa gatanu kugira ngo ikipe izatuvaneho amanota bizaba bigoranye.”

Abajijwe uko yabonye Rayon Sports yari yahigiye gutsinda, KNC yavuze ko ari ikipe yakinnye ibisanzwe ndetse yemeza ko abakinnyi be bazirikanye ko nta mukino n’umwe bagombwa gutsindwa.

Ati ”Rayon Sports uretse kuba bamaze gukura mu buryo bw’imikinire iri aho, ni ikipe ikinika, uyu munsi na yo yirinze gutambaza umupira. Bashakaga gutera imipira miremire ngo isange ba Sarpong batsinde, ariko twabibabujije. Ubwugarizi bwacu bwari hejuru.”

“Uko dukora muri Gasogi United abakinnyi barabizi, umukino tutari butsinde ntabwo tuba tugomba kuwutsindwa, ibyo birazwi. Yaba ikipe ivuye mu ijuru cyangwa ivuye he, nta mukino tugomba gutakaza.”

KNC avuga ko rimwe mu mabanga bari babwiye abakinnyi kugira ngo babashe kwitwara neza imbere ya Rayon Sports ari ukunyuza umupira mu kibuga hagati kuko abakinnyi bayo bakina inyuma baremereye.

Ati ”Mu mutima wa ba myugariro Rayon Sports igira abakinnyi baremereye. Ubonye umupira ukawunyuza hagati wihuta, ubungukira ku makosa atandukanye.”

Uyu muyobozi wa Gasogi United yavuze ko Nshimiyimana Amran ari we mukinnyi utagoye abakinnyi be mu gihe asanga Rayon Sports yarokowe n’umunsi wabaye mwiza ku munye-Mali Oumar Sidibé.

Ati “Amran [Nshimiyimana] mu kibuga hagati atakaza imipira myinshi, ni yo mpamvu wabonaga bose baca kwa Amran. Twari tuzi ko impande zayo zikomeye kuri kabiri na gatatu, tukagerageza kungukira ku makosa y’abakina hagati n’inyuma hayo. Amahirwe bagize wari umunsi mwiza wa Sidibé, yatugoyemo gake.”

Nyuma yo kunganya na Rayon Sports, Gasogi United izakira Marines FC mu mukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona uzaba ku wa Gatatu tariki ya 9 Ukwakira, kuri Stade ya Kigali.

Perezida wa Gasogi United, KNC na Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate barebye uyu mukino bicaranye
Rayon Sports ifite igikombe cya Shampiyona giheruka, yatangiye umwaka mushya w'imikino inganya na Gasogi United yazamutse uyu mwaka
KNC asanga Oumar Sidibe ari we mukinnyi wagoye Gasogi United muri uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu

Amafoto: Usanase Anitha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza