Kwizera Pierrot mu myitozo ya AS Kigali mbere yo guhura na Rayon Sports (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Ukwakira 2019 saa 07:28
Yasuwe :
0 0

AS Kigali ikomeje imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda izakirwamo na Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri guhera saa 18:00 kuri Stade de Kigali i Nyamirambo.

Ikipe y’Umujyi wa Kigali yatangiye Shampiyona inganya na APR FC igitego 1-1 mu mukino wabaye ku wa Gatanu, yakomeje imyitozo kuri iki Cyumweru nyuma y’umukino Police FC yatsinzemo Sunrise FC.

Iyi myitozo yagaragayemo umukinnyi mpuzamahanga w’Umurundi; Kwizera Pierrot uherutse gusinyira AS Kigali ariko akaba atarayakinira na rimwe kubera imvune yagiriye mu ikipe y’igihugu ubwo hakinwaga imikino y’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.

Kwizera Pierrot wakiniye Rayon Sports imyaka itatu n’igice mbere y’uko ajya gukina muri Aziya mu mwaka ushize w’imikino, ntabwo yakinnye umukino wa Super Cup ubwo AS Kigali yatsindaga Rayon Sports ndetse ntiyanitabajwe ku mukino yanganyijemo na APR FC ku wa Gatanu.

Ubwo AS Kigali izaba ihura na Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri, bizaba ari ku nshuro ya karindwi amakipe yombi ahuriye mu mikino itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) muri uyu mwaka wa 2019.

Bizaba kandi ari inshuro ya cyenda muri rusange ubariyemo imikino ibiri ya gicuti yayahuje mbere y’uko asohokera u Rwanda mu marushanwa nyafurika.

Amakipe yombi yanganyije umukino wo kwishyura muri Shampiyona ndetse n’umwe wa gicuti ku gitego 1-1.

Rayon Sports yatsinze umukino ubanza w’ijonjora ribanziriza 1/8 mu Gikombe cy’Amahoro n’undi wa gicuti ku gitego 1-0 mu gihe buri kipe yatsinze indi ibitego 2-1 muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro, AS Kigali igera ku mukino wa nyuma itsinze penaliti 4-2.

Ikipe y’Umujyi wa Kigali iheruka kwegukana FERWAFA Super Cup 2019 nyuma yo gutsinda Rayon Sports penaliti 3-1 ubwo amakipe yombi yari amaze kunganya ibitego 2-2 mu cyumweru gishize.

Rayon Sports yanganyije ubusa ku busa mu mukino ubanza wa Shampiyona yahuyemo na Gasogi United ku wa Gatandatu.

Umutoza wa AS Kigali Nshimiyimana Eric na Mateso Jean de Dieu umwungirije, mu myitozo yabaye kuri iki Cyumweru ku mugoroba
Nshutinamagara Ismail 'Kodo' ategura uburyo abakinnyi bakora imyitozo
Kwizera Pierrot yamaze gutangira imyitozo muri AS Kigali
AS Kigali iri kwitegura umukino izakirwamo na Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri kuri Stade ya Kigali
Rusheshangoga Michel na Haruna Niyonzima mu myitozo yabaye kuri iki Cyumweru
Kwizera Pierrot (iburyo) ni umwe mu bakinnyi bitezwe muri iyi Shampiyona nyuma yo kuyivamo ari ku rwego rwo hejuru
Nshimiyimana Ibrahim ni umwe mu bakinnyi AS Kigali yifashisha mu gushaka ibitego
Songayingabo Shaffy na Fosso Raymond mu myitozo

Amafoto: Usanase Anitha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza