Manchester United na Manchester City zatanze inkunga yo kugoboka ababuze ibiribwa kubera Coronavirus

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Werurwe 2020 saa 03:05
Yasuwe :
0 0

Abafana ba Manchester United na Manchester City, bateranyije inkunga y’ibihumbi 100 £ yo kugoboka imiryango ishinzwe gutanga ibiribwa mu Ntara ya Greater Manchester bitewe n’umubare w’ababayeho nabi ukomeje kwiyongera kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.

Abafana b’amakipe yombi biyemeje guhuriza hamwe mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus, bashyiraho ikigega cyo gutera inkunga umuryango wa Trussell Trust ufasha ibigo 1200 bishinzwe gutanga ibiribwa, birimo 19 byo muri Greater Manchester, ari nabyo bizagenerwa ibihumbi 50 £ (ni ukuvuga asaga miliyoni 54 Frw) azatangwa na buri kipe.

Ubusanzwe amatsinda y’abafana b’amakipe yombi, yajyaga akusanya inkunga zo gufasha abababaye hanze ya Old Trafford na Etihad Stadium mbere y’imikino yakiriwe ku bibuga byombi, ariko kuri ubu nta mikino iba kubera icyorezo cya Coronavirus.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’amakipe yombi, Manchester City na Manchester United zagize ziti “Dutewe ishema n’uruhare rw’abafana bacu mu gufasha abashinzwe ibiribwa muri aka gace no kuzirikana umubare munini w’abababaye kubera Coronavirus. Mu gihe kitoroshye ku baturage bacu, twishimiye guhurira hamwe n’abafana bacu kugira ngo dufashe abanyamuryango batishoboye nk’abakomoka mu Mujyi umwe”

Abafana ba Manchester City bashinzwe gukusanya inkunga, bavuze ko bashimishijwe n’iki gikorwa bafatanyijemo n’abo muri Manchester United.

Bati “Twishimiye ko Manchester City na United batanze amafaranga menshi, batera inkunga Imiryango ishinzwe gutanga ibiribwa. Iyi izaba imfashanyo nini ku batuye Greater Manchester mu gihe abantu babikeneye cyane. Turashaka gushimira abantu bose ku mpande zombi kuba bagaragaje ko inzara itambara amabara y’ikipe, ndetse no kwerekana ubufatanye bw’abaturage. ”

Umuvugizi w’abafana ba Manchester United bibumbiye mu muryango (MUST), yavuze ko “MUST yahoze ikora ibikorwa byo gukusanya inkunga ku minsi y’imikino yo mu rugo ya Manchester United, ariko kubera ingaruka za coronavirus, byabaye ngombwa ko batangira kwiyambaza amafaranga yatanzwe kuri internet gusa.”

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa bya Trussell Trust, Rachel Macklin, yashimiye abafana b’amakipe yombi ku nkunga batanze, kuko ibihe Isi yose irimo bizagora ibigo bitanga ibiribwa ku babikeneye.

Yagize ati “Iki kibazo cyerekana igitutu kinini cy’umutungo, dushobora gutangira kubona igabanuka ry’imfashanyo y’ibiribwa kandi abakorerabushake bashobora kutaboneka niba bari mu byiciro byugarijwe cyangwa bakajya mu kato.”

“Turabizi ko tutazashobora gukora ibi twenyine, twishimiye inkunga Manchester United na Manchester City zageneye ibigo bishinzwe ibiribwa muri ako gace. Mu izina ry’ibyo bigo n’ihuriro ryacu, Manchester, turabashimira cyane. ”

Abantu 177 ni bo bamaze guhitanwa na Coronavirus mu Bwami bw’u Bwongereza mu gihe abantu benshi basabwe kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwakira ry’iki cyorezo.

Manchester United na Manchester City zahuje imbaraga, zitanga inkunga yo kugoboka abakeneye ibiribwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .