Manzi Thierry yifurije Gen. Kabarebe isabukuru nziza anamutura igitego yatsinze Rayon Sports (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Ukuboza 2019 saa 12:41
Yasuwe :
0 0

Kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry, yifurije Perezida w’icyubahiro w’iyi kipe, Gen. James Kabarebe isabukuru nziza y’amavuko, amutura igitego yatsinze Rayon Sports yavuyemo, mu mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Muri uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, Manzi Thierry yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC, cyashimangiye intsinzi ya 2-0 imbere ya Rayon Spors yavuyemo muri Nyakanga uyu mwaka.

Ubwo umukino wari urangiye, Manzi Thierry ari kumwe na Manishimwe Djabel bavanye muri Rayon Sports, bagaragaye bambaye imipira y’imbere iriho ifoto ya Gen. James Kabarebe, Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC ndetse akaba asanzwe ari Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’umutekano.

Aganira na IGIHE, Manzi Thierry yavuze ko imipira bari bambariye imbere muri uyu mukino iriho ifoto ya Gen. Kabarebe, bayikoresheje mu rwego rwo kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko ubwo azaba yuzuza imyaka 60 tariki ya 23 Ukuboza 2019 ndetse by’umwihariko akaba yamutuye igitego yatsinze Rayon Sports kuri uyu mukino.

Ati ‘’Ni imipira twakoresheje dushyiraho ifoto ya Chairman kugira ngo tumwifurize Isabukuru Nziza y’Amavuko azuza tariki ya 23 Ukuboza uyu mwaka. Icyanshimishije ni uko nabashije gutsinda igitego muri uyu mukino ndetse nkaba nakimutuye.’’

Cyabaye igitego cya gatatu Manzi Thierry atsindiye APR FC muri uyu mwaka w’imikino, aho icya mbere yagitsinze ku munsi wa 11 wa Shampiyona ku mukino APR FC yatsinzemo Musanze FC ibitego 5-0 ndetse no k’uwa AS Muhanga.

Intsinzi APR FC yabonye imbere ya Rayon Sports yatumye iyobora Shampiyona n’amanota 37, irusha amanota atandatu mukeba wayo, yo ifite amanota 31 ku mwanya wa kabiri.

Ikipe y’ingabo izagaruka mu kibuga tariki ya 4 Mutarama 2020, yakira AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona uzabimburira iyindi yose yo kwishyura.

Manzi Thierry aganira n'umusifuzi Uwikunda Samuel mbere y'uko umukino utangira
Kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry yifotozanya na Rutanga Eric wa Rayon Sports, banatanga ubutumwa bwa Gerayo Amahoro
Manzi Thierry yahuraga na Rayon Sports yavuyemo
Manishimwe Djabel na Manzi Thierry bari bambaye imipira iriho ifoto ya Gen. Kabareba bifurije Isabukuru Nziza y'amavuko
Manzi Thierry yatuye Umuyobozi w'icyubahiro wa APR FC, Gen. Kabarebe, igitego yatsinze Rayon Sports

Amafoto: Uwihanganye Hardi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza