00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukene buravuza ubuhuha muri Scandinavia WFC

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 20 Nyakanga 2021 saa 12:50
Yasuwe :
0 0

Mu ikipe ya Scandinavia WFC yo mu Karere ka Rubavu, abakinnyi ndetse n’abatoza bayo baratabaza, aho bavuga ko badaheruka umushahara.

Ubusanzwe ikipe ya Scandinavia WFC ni yo ihagarariye Akarere ka Rubavu mu bagore bakina mu Cyiciro cya Mbere. Yashinzwe na Paluku Kasongo Thierry ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nubwo atari kenshi iyi kipe ivugwamo ibibazo by’amikoro make, uyu mwaka byayivuzwemo kuko na n’ubu abakinnyi n’abatoza batazi niba bazahembwa cyangwa batazahembwa kandi nyamara bari bamaze igihe kijya kugera ku mezi abiri bari mu mwiherero wateguraga CECAFA y’abagore ariko bikarangira batayigiyemo.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Perezida wa Scandinavia WFC, Paluku Kasongo Thierry, amaze igihe atari mu Rwanda. Ibi byakoze kuri iyi kipe kuko nta wundi uyibazwa uretse we.

Aganira na IGIHE, umutoza mukuru w‘iyi kipe, Bizumuremyi Radjabu, yahakanye ko Perezida atataye ikipe nk’uko bimaze iminsi bivugwa ariko ahamya ko amaze igihe kirekire adahari.

Ati “Kugeza ubu ikibazo si uguta ikipe. Ni uko adahari, amaze igihe kirekire ari hanze. Keretse agarutse ni bwo namenya ko atazahemba.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko ubukungu budahagaze neza kuri uyu Muyobozi wa Scandinavia WFC kuko ibikorwa bimwe bye byakomwe mu nkokora na Covid-19 nk’uko byagenze ku bandi ndetse ahamya ko ikipe itarahembwa.

Ati “Ubu kubera ibi bihe bya Covid-19, ibikorwa bye byose byarahagaze. Ntabwo arahemba.”

Ntabwo telefone y’uyu muyobozi yigeze icamo kugira ngo agire icyo avuga kuri aya makuru. Gusa ariko, nubwo umutoza Bizumuremyi yirinze kuvuga igihe bahembesha uko kingana, haravugwa ko amezi agiye kuba hafi atatu.

Scandinavia WFC niyo ibitse igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere giheruka (mu 2018/19) mu bagore kuko kuva muri Werurwe 2020 ubwo hadukaga COVID-19, umupira w’abagore utarongera gukinwa mu Rwanda.

Perezida wa Scandinavia WFC, Paluku Kasongo Thierry amaze igihe atari mu Rwanda mu gihe ibikorwa bye byakozweho na Covid-19
Scandinavia WFC ni imwe mu makipe y'abagore yabaga afite abafana ku kibuga
Scandinavia Women FC ibitse igikombe cya Shampiyona 2018-2019
Abatoza ba Scandinavia Women FC bayobowe na Bizumuremyi Radjabu (ubanza iburyo) bamaze igihe badahembwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .