Musanze FC yongereye amasezerano abakinnyi batatu, isezerera rutahizamu w’Umunya-Cameroun

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Gicurasi 2020 saa 04:00
Yasuwe :
0 0

Musanze FC yamaze kongerera amasezerano abakinnyi batatu muri batandatu bayasoje mu gihe yahisemo gutandukana n’Umunya-Cameroun, Jean Didier Touya wari umaze umwaka umwe n’igice ayerekejemo.

Mu Cyumweru gishize nibwo Ubuyobozi bwa Musanze FC bwakoze inama yiga ku hazaza h’iyi kipe muri ibi bihe bya Coronavirus n’abakinnyi ishobora kuzakomezanya nabo.

Nk’uko amakuru agera kuri IGIHE abivuga, mu bakinnyi batandatu bari basoje amasezerano, Ubuyobozi bwahisemo kugumana batandatu mu gihe Umunya-Cameroun, Jean Didier Touya wari umaze umwaka umwe n’igice ayerekejemo, avuye muri Kiyovu Sports, azasezererwa.

Abongerewe amasezerano ni Habyarimana Eugène ukina inyuma ku mpande, Dushimumugenzi Jean ukina mu mutima wa ba myugariro ndetse na Mussa Ally Sova wari usigaje umwaka umwe, bose bahawe amasezerano y’imyaka ibiri.

Gabiro Jean Claude na Nduwayezu Jean Paul na bo byitezwe ko bongererwa amasezerano nyuma yo kumvikana n’Ubuyobozi.

Undi kugeza ubu bitaramenyekana ko azakomezanya n’iyi kipe yo mu Majyaruguru, ni Mugenzi Cédric uzwi nka Ramires bitewe n’uko nta bwumvikane burabaho mu biganiro bikomeje, ariko ubuyobozi bukavuga ko ari kubugora mu byo asaba.

Umuganga w’iyi kipe yabwiwe ko ibye bizasobanuka ubwo hazaba habonetse umutoza mushya.

Musanze FC iheruka gutandukana n’Umunya-Misiri Ahmed Adel, yifuzaga cyane Mbarushimana Abdu, ariko uyu watozaga AS Muhanga yamaze kumvikana na Bugesera FC.

Ruremesha Emmanuel wa Kiyovu Sports, Bisengimana Justin na Seninga Innocent kuri ubu badafite amakipe, ni abandi batoza batekerezwa i Musanze.

Ubuyobozi bwa Musanze FC buherutse kwisubira ku cyemezo cyo guhagarika amasezerano y’abakinnyi kuva muri Mata 2020, bubemerera kubahemba 40% mu gihe cy’amezi atatu, uhereye muri Mata kugeza muri Kamena.

Musanze FC iherutse kwemerera abakinnyi kubahemba 40% by'umushahara bari basanzwe bafata
Jean Didier Touya ntazakomezanya na Musanze FC mu mwaka utaha w'imikino
Mugenzi Cedric aracyaganira n'ubuyobozi ngo yongere amasezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .