00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze FC yakorewe indirimbo icuranze mu buryo bwa ‘classique’

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Ugushyingo 2021 saa 10:33
Yasuwe :

Ndikumwenayo Thierry yahanze indirimbo yise “Komeza uganze Musanze FC” ivuga imyato iyi kipe yo mu Majyaruguru y’u Rwanda ikina mu Cyiciro cya Mbere cy’Umupira w’Amaguru.

Musanze FC yari isanzwe ifite izindi ndirimbo ebyiri ariko zikoze mu buryo busanzwe.

Komeza uganze Musanze FC ya Ndikumwenayo Thierry yayikoze mu mpera z’umwaka ushize; yatunganyijwe na Ishungure Parfait wo muri TOP 5 SAI ishami rya Kigali.

Ndikumwenayo yabwiye IGIHE ko impamvu yahisemo gukora iyi ndirimbo ya Musanze FC ari uko ari ko Karere avukamo.

Ati “Nayikoze mu mpera z’umwaka wa 2020 ariko igitekerezo cyayo cyaje mu 2019. Naricaye nk’umuntu uvuka mu Karere ka Musanze kandi w’umunyamuziki, ntekereza gukorera Musanze FC indirimbo kuko ni ikipe nziza nubwo itajya igira ibihe byiza cyane muri Shampiyona ariko ni ikipe nziza urebye mu mibereho yayo.”

Yakomeje avuga ko impamvu yakoze iyi ndirimbo yo mu buryo bwa ‘hymne’ cyangwa ‘classique’ ari ukugira ngo izajye izamura imbamutima z’abakinnyi n’abafana ba Musanze FC.

Ati “Tujya tubibona nko mu bindi bihugu nk’i Burayi, akenshi usanga indirimbo z’amakipe yabo zikoze mu buryo bwa ‘hymne’ kuko zikurura amarangamutima yaba ay’umufana ndetse n’ay’umukinnyi, bigatuma yiyumvamo ishyaka. Urugero nka Hala Madrid, Glory Glory Man United, indirimbo ya Champions League cyangwa izindi”.

“Naravuze nti reka ntangirire ku ikipe yo mu rugo, nandike indirimbo yayo, birankundira, nyishyira no mu manota, ngira igihe cyo kuyishyira muri studio kugeza uyu munsi navuga ko wenda igeze ku musozo.”

Abajijwe niba hari andi makipe ateganya gukorera indirimbo, Ndikumwenayo yavuze ko abitekerezaho ndetse ateganya kuzajya akora indirimbo zirimo iz’ibigo bikomeye n’amashuri atandukanye.

Ati “Ndabitekereza kuko nifuzaga ko Ikipe ya Musanze FC yambera nk’intangiriro, urabona ko mu Rwanda hari amakipe akivuka nka Rutsiro FC, Gorilla FC n’izindi zidafite indirimbo cyangwa izizifite ariko zitarakomera. Ntekereza ko nyuma y’iyi ndirimbo ari cyo gihe cyanjye cyo kuba nakora n’izindi ndirimbo zaba iz’amakipe cyangwa ibigo bikomeye nk’amashuri agira igihe cya ‘graduation’”.

Uyu musore witabiriye irushanwa ryo gukora indirimbo yubahiriza IPRC Huye ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2016, ariko ntatsinde, yavuze ko atakuze ari umunyamuziki ariko yawukundaga kuva kera aho yaririmbaga muri korali aho yagiye yiga hose kuva mu mashuri abanza.

Ati “Ntabwo natangiye ndi umunyamuziki, natangiye kuririmba mu 2004 niga mu wa kane w’amashuri abanza. I Butare muri Kaminuza, nize indimi mu gashami kitwa “Arts and creative industry”, kubera kwa gukunda umuziki nahise njya muri Korali Le Bon Berger.”

Akimara kugera muri korali ni bwo yahisemo kwiga umuziki mu bijyanye no kuwigisha no kwandika ndetse kuri ubu amaze gukora indirimbo ebyiri zifashishwa muri Kiliziya Gatolika.

Ati “Nageze muri Le Bon Berger nyiririmbamo ariko nsanga bafite porogaramu y’umuziki kuko abagatolika akenshi umuziki bawuhera hasi. Nahereye mu kuwiga muri ‘theorie’ mbimaramo umwaka, maze kuwiga njya mu gice cyo kwigisha indirimbo ndetse hari aho nabikoze nk’ibiraka noneho nkanandika.”

Uyu muhanzi yavuze ko kugira ngo indirimbo ya Musanze FC ibashe gukorwa, hari ababigizemo uruhare barimo bagenzi be yakuye mu yandi makorali ndetse na Perezida wa Musanze FC, Tuyishime Placide ‘Trump’, wamushyigikiye.

Ati “Kugira igitekerezo cy’indirimbo no gushyira amanota ku murongo nta bushobozi bisaba, ahubwo bisaba umwanya, ariko wenda mpereye kuri iyi ndirimbo navuga ko ari ibintu bihenze cyane. Nubwo ari njye wayanditse, byasabye ko ngira abandi nifashisha, mu bihe bya COVID-19 nafashe bamwe bo muri Le Bon Berger y’i Butare, hari iy’i Musanze yitwa Ishema Ryacu nafashemo bamwe.”

Musanze FC yashinzwe nyuma yo kwivanga kwa Mukungwa 408 na Mukungwa Sports mu 2008, yazamutse mu Cyiciro cya Mbere mu 2009.

Yashoboraga gusubira mu Cyiciro cya Kabiri uwo mwaka w’imikino, irokorwa no gusenyuka kwa Atraco FC na Electrogaz FC, yo na Marines ziguma mu Cyiciro cya Mbere nubwo umwaka wakurikiyeho byagenze ukundi.

Kuva Musanze FC igarutse mu Cyiciro cya Mbere mu mwaka w’imikino wa 2013/14, iri mu makipe abayeho neza muri Shampiyona y’u Rwanda, atajya avugwamo ibibazo by’amikoro no kudahemba.

Kuri ubu, iyi kipe iri ku mwanya wa gatanu nyuma y’imikino ine ya Shampiyona imaze gukinwa, aho yatsinze Bugesera FC na Etoile de l’Est, itsindwa na APR FC mbere yo kunganya na Espoir FC.

Ndikumwenayo Thierry wahanze indirimbo yise “Komeza uganze Musanze FC”
Ndikumwenayo yavuze ko impamvu yahanze iyi ndirimbo muri ubu buryo ari ukugira ngo izajye izamura amarangamutima y'abafana n'abakinnyi ba Musanze FC
Ubwo abaririmbyi bari u myitozo ngorora majwi mbere yo kujya muri studio
Bamwe mu bafatanyije na Ndikumwenayo kuririmba “Komeza uganze Musanze FC”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .