Niyonzima Haruna yageze muri Tanzania aho yiteguye guhangana na Simba SC yahozemo

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 2 Mutarama 2020 saa 04:20
Yasuwe :
0 0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima, yageze mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania aho yakiriwe na Yanga SC, iheruka kumugura muri AS Kigali.

Niyonzima wari usanzwe ari Kapiteni wa AS Kigali yakiriwe muri Tanzania kuri uyu wa 2 Mutarama 2020 n’abarimo Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru, Hassan Bumbuli n’ushinzwe Ubukangurambaga muri Yanga SC, Antonio Nugaz.

Akigera ku kibuga cy’indege, itangazamakuru ryabwiwe ko muri gahunda zimuzanye harimo gufasha Yanga SC ku mukino uzayihuza na Simba SC mu mpera z’icyumweru.

Niyonzima yageze muri Yanga SC yahozemo nyuma y’iminsi ashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira iyi kipe ya rubanda muri Tanzania.

Uyu mugabo uvuka i Rubavu yavuze ko impamvu yamujyanye muri Tanzania ari Yanga SC, ikipe yinjiriyemo agera muri Tanzania mu myaka icyenda ishize.

Yagize ati “Igihe cyose iyo uvuye ahantu ukagaruka uri muzima ni ikintu cyo gushimira Imana. Ndi umukinnyi ni cyo cyanzanye hano, mpari ku bwa Yanga kandi nizeye ko dufatanyije tuzakora ikintu cyiza.’’

Niyonzima yageze muri Tanzania mu gihe abakinnyi ba Yanga SC bari mu mwiherero aho bari kwitegura umukino wa Simba SC, utegerejwe ku wa 4 Mutarama 2020. Ategerejwe mu myitozo ya mbere kuri uyu wa Kane.

Yakomeje ati “Niteguye neza umukino, icy’ingenzi ni ukubiha agaciro. Yaba yanjye n’abandi benshi, nakiniye Yanga na Simba navuga ko uzaba uri umukino ukomeye.’’

Niyonzima yabaye umukinnyi wa gatanu wasinyishijwe na Yanga nyuma ya ba rutahizamu Ditram Nchimbi na Tariq Seif; myugariro Adeyun Saleh bo muri Tanzania na rutahizamu wo muri Côte d’Ivoire, Yipke Garmien.

Ni ku nshuro ya kabiri agiye gukinira Yanga SC dore ko bwa mbere yayerekejemo, hari mu 2011 ubwo yari avuye muri APR FC. Mu myaka itandatu yayikiniye yatwaranye na Yanga SC ibikombe bine bya shampiyona, igikombe kimwe cya CECAFA Kagame Cup n’ibikombe bibiri bya ‘Charity Shield’. Yanagize kandi uruhare rukomeye mu kugeza iyi kipe mu matsinda ya CAF Confederations Cup mu 2016.

Yayivuyemo mu 2017, yerekeza muri mukeba, Simba SC, ayifasha gutwara ibikombe bibiri bya Shampiyona ya Tanzania, anagira uruhare rukomeye mu kugeza iyi kipe y’umuherwe Mohammed Dewji muri ¼ cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League).

Kujya muri Simba SC k’uyu Kapiteni w’Amavubi ntibyashimishije abafana ba Yanga SC batwitse umwenda uriho nomero umunani yambaraga. Byari byitezwe ko ashobora gusubira muri Yanga SC ubwo yatandukanaga na Simba SC muri Kamena uyu mwaka ariko AS Kigali imusinyisha umwaka umwe.

Niyonzima ufite ibyangombwa akiniraho bigaragaza ko yavutse mu 1990, yamenyekanye akinira Etincelles FC mu 2005, ahava ajya muri Rayon Sports yakiniye hagati ya 2006 na 2007 mbere y’uko ajya muri APR FC yakiniye imyaka ine akajya muri Tanzania mu 2011.

Niyonzima Haruna yageze muri Tanzania, atangaza ko yiteguye guhangana na Simba SC yahoze akinira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza