00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niyonzima ‘Seif’ yasabye imbabazi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Ugushyingo 2021 saa 06:07
Yasuwe :

Umukinnyi wo hagati mu kibuga, Niyonzima Olivier ‘Seif’, yasabye imbabazi Abanyarwanda nyuma y’uko ahagaritswe mu Ikipe y’Igihugu kubera imyitwarire idahwitse.

Seif yahagaritswe ku wa 18 Ugushyingo 2021 nyuma y’uko yagiye mu kabyiniro ubwo u Rwanda rwari rumaze gutsindwa na Kenya ibitego 2-1, aho ari we winjije iki gitego cy’Ikipe y’Igihugu.

Uyu mukinnyi yandikiye Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) kuri uyu wa Gatanu, amusaba imbabazi kubera imyitwarire iherutse kumuranga.

Ati “Muyobozi, mbandikiye iyi baruwa ngira ngo nsabe imbabazi Abanyarwanda bose muri rusange, abatoza, abakinnyi ndetse n’abayobozi bose twari kumwe ubwo twajyaga gukina umukino n’Ikipe y’Igihugu ya Kenya.”

Yakomeje agira ati “Mu by’ukuri muyobozi, ubwo twari muri Kenya, nagaragaje imyitwarire itari myiza ihabanye n’indangagaciro tugenderaho mu Ikipe y’Igihugu, ndenga ku mabwiriza twari twahawe n’abari batuyoboye ndetse binamviramo guhabwa ibihano.”

“Nsabye imbabazi Abanyarwanda bose ndetse mbizeza ko imyitwarire yangaragayeho itazongera ukundi, nkaba niteguye gukorera igihugu cyanjye nk’uko byari bisanzwe.”

Niyonzima Olivier ‘Seif’ yamenyekanye cyane akinira Rayon Sports hagati ya 2015 na 2019, akaba yarayigezemo avuye muri Isonga FC.

Uyu wakiniye APR FC mbere yo kujya muri AS Kigali abarizwamo uyu munsi, akinira Ikipe y’Igihugu guhera mu 2017, aho amaze kugaragara mu mikino 21, atsinda ibitego bibiri.

Niyonzima ‘Seif’ yasabye imbabazi nyuma yo guhagarikwa mu Ikipe y'Igihugu 'Amavubi'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .