Nshimiyimana Canisius agiye kwandika igitabo ku marozi avugwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda (Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Ukuboza 2019 saa 03:48
Yasuwe :
0 0

Ese amarozi mu mupira abaho, arakora? Iki ni ikibazo cyibazwa n’abatari bake, ariko mu gihe kitarambiranye abantu bashobora kubona ibisubizo n’ingero zaho byagiye biba cyangwa se abayakoresheje.

Nshimiyimana Canisius kuri ubu utoza ikipe y’abato ya Mukura Victory Sports, yagiranye na IGIHE, avuga ko agiye kwandika igitabo kigaruka ku marozi avugwa mu mupira w’amaguru dore ko yamaze imyaka isaga 12 ari umukinnyi ndetse kuri ubu akaba awubamo nk’umutoza.

Ati "Nintangira kwandika icyo gitabo nibwo muzasanga koko niba bibaho cyangwa bitabaho, ubu nkusubije naba mbyemeye kandi wenda bitanabaho ariko ntekereza ko nintangira kwandika icyo gitabo, nagishyize hanze muzabibona.’’

Mu 2012, uwari umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Ghana, Goran Stevanović, yavuze ko mu ikipe yatozaga habagamo kurogana hagati y’abakinnyi ndetse iyi kipe yari yaravuzwemo amarozi mbere yo gukina na Brésil mu 2006, ubwo batsindwaga ibitego 3-0 mu gikombe cy’Isi, hari nyuma yo kwangira umwe mu barozi kugera aho ikipe yari icumbitse.

Mu 1974, ubwo Zaire (kuri ubu ni Repubulika Iharanura Demokarasi ya Congo) yakinaga igikombe cy’Isi cyabereye mu Budage bw’Uburengerezuba, byavuzwe ko yaba yaritabaje amarozi, nyamara yasoje ari iya nyuma mu matsinda, inanyagirwa ibitego 9-0 na Yoguslavia.

Aho ni kera, reka tugaruke iwacu ndetse mu bihe bya vuba. Mu 2016, ubwo Mukura Victory Sports yari iyoboye umukino n’igitego 1-0, Umunya-Mali wakiniraga Rayon Sports, Moussa Camara, yakuye igi mu izamu ry’iyi kipe y’i Huye ndetse Gikundiro ihita yishyura nyuma y’iminota mike.

Ibyataburuwe ku Mumena mu 2017, byaba ari byo byatumye Kiyovu Sports yari igeze mu cyiciro cya kabiri?

Inkoko ku mukino Bugesera FC yari mu cyiciro cya kabiri yatsinzemo Rayon Sports mu Gikombe cy’Amahoro mu 2013, umunyu mu mazamu ubwo Gicumbi FC yanganyaga na APR FC kuri uyu wa Kabiri, ni zimwe mu ngero z’ahatabarika havuzwe amarozi mu mupira w’u Rwanda.

Nshimiyimana avuga ko kubura amikoro biri mu byatumye kugeza uyu munsi ataratangira kwandika iki gitabo, ariko yizeye ko mu gihe yabona ubufasha azacyandika kigasohoka.

Ati "Icyo kintu gikunze kuvugwa cyane. Nagize igitekerezo cyo kwandika igitabo kibivugaho ariko amikoro n’ubushobozi ni ibintu biri kungora, biri gutuma ntabasha gushyira mu ngiro uwo mushinga wanjye wo kwandika igitabo kivuga ku marozi mu mupira w’u Rwanda kuko biravugwa cyane.’’

"Mfite icyizere ko abakunda siporo bafite umutima nyamutima, bazamfasha nkabasha kugishyira hanze.’’

Nshimiyimana Canisius aherutse gusohora kandi igitabo yise ‘’My Gutsy Story, From Nyabisiga Ground to Rades Stadium’’, cyasohotse mu 2017, kigaruka ku rugendo rwe mu mupira w’amaguru, aho avuga ko yashakaga kwereka abakiri bato ko aho bahera hose bakina bishobora kurangira bageze ku rwego ruhambaye.

Mu mwaka ushize, Perezida wa FERWAFA, (Rtd) Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène wari ubajijwe icyo bateganya gukora kuri iki kibazo kigenda gikura mu mupira w’u Rwanda, yatangaje ko bateganya gushyiraho ingamba zihamye zari gutangirana n’uyu mwaka ushize w’imikino.

Ati" Ingamba z’amarozi birasobanutse mu ntangiriro za Shampiyona itangira. Ikibazo dufite ni uko birimo abantu benshi: abatoza, abakinnyi [...] ibyo bitarahinduka tuzahora muri izo gahunda. Shampiyona itaha ingaruka zizagaragara.Turateganya gushyira hanze inyandiko ibisobanura neza n’ibihano byerekeranye nabyo."

Mu Ukuboza 2016, mu nama idasanzwe yahuje Ferwafa n’abayobozi b’amakipe yo mu cyiciro cya Mbere yiga ku kibazo cy’ikoreshwa ry’amarozi n’ibindi bikorwa bitajyanye na ruhago bibera ku bibuga by’umupira w’amaguru, yafatiwemo imyanzuro ikomeye yo guhana ababigaragayemo.

Muri ibi biganiro harebwe ingaruka mbi imyumvire y’amarozi ifite ku iterambere rya ruhago mu Rwanda aho usanga byarageze no mu bakinnyi bakinana mu ikipe, umwe yavunika akavuga ngo mugenzi we ni we umuroga, abana bakiri bato bakaba bumva ko ntaho bagera bataroze n’ibindi.

Icyo gihe hanzuwe ko umutoza uzagaragaraho imyitwarire yavuzwe haruguru FERWAFA izajya imuhanisha kudatoza imikino ine n’amande angina n’ibihumbi 200 Frw. Umukinnyi bizagaragaraho azajya ahanishwa kudakina imikino itatu n’amande y’ibihumbi 100 Frw. Ikipe byagaragayemo inshuro eshatu izajya ikatwa amanota atatu n’amande y’ibihumbi 500.

Kugeza magingo aya nta mutoza, umukinnyi cyangwa ikipe, barahanirwa ikoreshwa ry’amarozi mu mupira w’u Rwanda nubwo nta cyumweru gishobora gushira bitavuzwe.

Umutoza w'ikipe y'abato muri Mukura Victory Sports, Nshimiyimana Canisius wanakiniye Amavubi, agiye kwandika igitabo kivuga ku marozi avugwa mu mupira w'amaguru mu Rwanda
Nshimiyimana Canisius aherutse gusohora ikindi gitabo kivuga ku rugendo rwe mu mupira w'amaguru

Video: Salomo George


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza