Nta murwayi mushya wabonetse mu cyiciro cya kane cy’ibipimo byafashwe muri Premier League

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 Gicurasi 2020 saa 08:59
Yasuwe :
0 0

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, Premier League, yatangaje ko nta murwayi mushya wa Coronavirus wabonetse mu bipimo 1130 byafashwe mu cyiciro cya kane, muri iki cyumweru.

Icyiciro cya kane cy’ibipimo bimaze gufatwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri, cyakozwe ku wa Kane no ku wa Gatanu nyuma y’uko amakipe atangiye gukora imyitozo abakinnyi bakoranaho.

Muri iki cyiciro, ibipimo byafashwe muri buri kipe, byiyongereyeho hagati ya 50 na 60. Abantu 1130 nibo bapimwe kuri iyi nshuro.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatandatu, rigira riti “Premier League uyu munsi iremeza ko ku wa Kane tariki ya 28 Gicurasi no ku wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi, abakinnyi n’abandi bo mu makipe 1130 bapimwe COVID-19. Muri abo, nta wasanganywe icyo cyorezo.”

Premier League iherutse kwemeza tariki ya 17 Kamena nk’iyo gusubukuriraho imikino aho yari igeze ubwo yahagarikwaga tariki ya 13 Werurwe 2020.

Gupima abakinnyi n’abandi bo mu makipe bizakomeza gukorwa kabiri mu cyumweru mu gihe hakomeje kwitegurwa isubukurwa rya shampiyona.

Kugeza ubu, muri Premier League hamaze kuboneka abantu 12 banduye mu bipimo 3882 bimaze gufatwa, bangana na 0.3%.

Kuba umubare w’abanduye wagabanutse muri iki cyumweru, bitanga icyizere ku bategura Premier League na Guverinoma y’u Bwongereza ko imikino izasubukurwa mu gihe cyagenwe.

Icyiciro cya gatanu cyo gufata ibipimo giteganyijwe ku wa Mbere no ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.

Nta murwayi mushya wabonetse mu cyiciro cya kane cy’ibipimo byafashwe muri Premier League

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .