00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma ya Kalisa Jamil, AS Kigali irateganya kugura abandi bakinnyi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 January 2022 saa 08:52
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwatangaje ko buteganya kongeramo amaraso mashya nyuma y’uko bwakiriye Umutoza Mike Mutebi, Jackson Mayanja umwungirije n’umukinnyi Kalisa Jamil ukina hagati asatira izamu.

Ku wa Gatatu ni bwo AS Kigali yerekanye Mike Hilary Mutebi nk’umutoza mushya uzungirizwa na Jackson Mayanja mu gihe bukeye bwaho bwerekanye Kalisa Jamil wakiniraga Vipers SC ndetse akaba asanzwe ahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’.

Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, Gasana Francis, yabwiye IGIHE ko bateganya kongeramo n’abandi bakinnyi ubwo imikino ibanza ya Shampiyona izaba irangiye kugira ngo barusheho gukomeza guhatanira igikombe.

Ati “Nidusoza imikino ibanza ya Shampiyona isoko rizaba rifunguye kandi birumvikana natwe duhora ku isoko. Umutoza azatubwira abakinnyi akeneye tubongeremo kuko turacyafitemo imyanya.”

Kuri ubu, AS Kigali ifite abakinnyi 25 ndetse ifite indi myanya itanu ishobora kongeramo abandi bakinnyi.

Gasana Francis yavuze ko intego bafite ari ugutwara kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda kugira ngo bongere guserukira igihugu mu marushanwa Nyafurika nk’uko byagenze mu myaka itatu ishize.

Ati “Intego ntabwo twigeze tuzihindura, na we [umutoza] twabanje kubimubwira, biri no mu masezerano. Ni ugutwara kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda, cyane tugaserukira igihugu. Iyo watwaye igikombe no gusohoka birajyana, ariko twasohoka tukajya no mu matsinda. Ntibimuteye ubwoba kuko arabimenyereye.”

Ku bijyanye n’abakinnyi barimo Kwizera Pierrot uri gusoza amasezerano ndetse na Lamine Moro wagiye ndetse bikaba bivugwa ko ashobora kutagaruka mu Rwanda, Gasana yavuze ko bombi bakiri abakinnyi ba AS Kigali ariko uyu Munya-Ghana abonye ikipe bamureka akagenda.

Ati “Lamine ari mu biganiro n’ikipe nshya, twari twumvikanye ko mu gihe igice kibanza cya Shampiyona cyaba kirangiye, yemerewe kuba yakwishakira ikipe, arabyemerewe. Gusa, ntabwo aragenda kuko ntituramurekura. Twari twavuganye ko mu gihe tutajya mu matsinda ya CAF Confederation Cup yakwishakira indi kipe. Pierrot [Kwizera] aracyari umukinnyi wacu kandi twumvikanye byose ku bijyanye no kongera amasezerano.”

Nyuma y’imikino 13 imaze gukinwa muri Shampiyona, AS Kigali iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 23, irushwa amanota ane na APR FC ya mbere ariko yo ifite ibirarane bibiri.

Amakipe yombi arahura kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Mutarama 2022 mu mukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona utangira saa Cyenda kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

AS Kigali iheruka kwerekana Kalisa Jamil nk'umukinnyi wayo mushya
Kalisa Jamil ukina hagati asatira izamu, asanzwe ahamagarwa mu Ikipe y'Igihugu 'Amavubi'
Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, Gasana Francis, yavuze ko umutoza Mike Mutebi ari we uzemeza abakinnyi bashobora kongerwa mu ikipe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .