Papa Bouba Diop wakoze amateka mu ikipe y’igihugu ya Sénégal yapfuye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Ugushyingo 2020 saa 09:27
Yasuwe :
0 0

Papa Bouba Diop wamenyekanye mu ikipe y’igihugu ya Sénégal, yitabye Imana kuri iki Cyumweru ku myaka 42, azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Uyu mugabo yakinnye igihe kinini mu kibuga hagati yugarira, amenyekana mu makipe arimo Lens mu Bufaransa n’andi yo mu Bwongereza arimo Fulham na West Ham.

Diop yabashije gutsindira Sénégal ibitego 11, icya kabiri muri byo kikaba ari icyo yatsinze u Bufaransa ubwo ikipe y’igihugu ya Sénégal izwi nka Les Lions de la Teranga yatsindaga u Bufaransa 1–0, mu mukino ufungura Igikombe cy’Isi cyo mu 2002, mu gihe ari bwo bwari bufite igikombe giheruka.

Ni na wo mukino wa mbere Sénégal yari ikinnye mu gikombe cy’Isi.

Diop yavukiye mu murwa mukuru Dakar, atangirira umupira mu ikipe y’abato ya Ndeffann Saltigue, akomereza muri ASC Diaraf nayo yo muri Sénégal.

Yaje kuva muri icyo gihugu akomereza mu Busuwisi, abanza gukina mu cyiciro cya gatatu, aza gusinya amasezerano ya mbere nk’umukinnyi wabigize umwuga ubwo yasinyaga muri Neuchâtel Xamax mu 2000.

Muri Mutarama 2002 nibwo uwo mugabo yerekeje mu Bufaransa mu ikipe ya Lens, asinya amasezerano y’imyaka itanu n’igice.

Mu 2004 yagiye muri Fulham yo mu Bwongereza, ayikinamo kugeza mu 2007 ubwo yerekezaga muri Portsmouth, mu 2010 ajya gukina muri AEK Athens mu Bugereki, mu mwaka wakurikiyeho agaruka mu Bwongereza mu ikipe ya West Ham United ubwo yari mu cyiciro cya kabiri.

Yamazemo umwaka umwe ahita yerekeza muri Birmingham City nayo yari mu cyiciro cya kabiri, mu mwaka w’imikino wa 2012–13.

Bibarwa ko amakipe yakinnyemo yayakiniye imikino 261, ayatsindira ibitero 26, mu gihe ikipe y’igihugu ya Sénégal yayikiniye imikino 63, ayitsindira ibitego 11.

Diop yaguye mu Bufaransa ari naho yari arwariye.

Papa Bouba Diop yishimira igitego yatsinze u Bufaransa mu 2002
Papa Bouba Diop ahanganye na Patrick Vieira mu Gikombe cy'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .