Paulo Dybala wa Juventus, umukunzi we na Maldini wa Milan AC banduye Coronavirus

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Werurwe 2020 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu wa Juventus n’ikipe y’igihugu ya Argentine, Paulo Dybala, hamwe n’umukunzi we, Oriana, bombi bemeje ko banduye icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.

Paulo Dybala byari byatangajwe ko yanduye iki cyorezo mu minsi yashize, ariko biza kunyomozwa,. Kuri ubu yemeje aya makuru binyuze mu butumwa yashize ku rubuga rwa Instagram kuwa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020.

Uyu mukinnyi yavuze ko we n’umukunzi we, Oriana, bombi banduye Coronavirus, ariko bameze neza.

Ati “Twembi Oriana nanjye, twanduye Coronavirus. Ku bw’amahirwe tumeze neza."

Paulo Dybala yabaye umukinnyi wa gatatu wa Juventus ugaragayeho icyorezo cya Coronavirus nyuma ya Daniele Rugani ukina mu mutima wa ba myugariro ndetse n’Umufaransa Blaise Matuidi ukina mu kibuga hagati.

Umukunzi wa Dybala, Oriana Sabatini, asanzwe ari umuhanzikazi n’umukinnyi wa filimi na we ukomoka muri Argentine ndetse ni umwishywa w’uwahoze ari umukinnyi wa Tennis, Gabriela Sabatini watwaye US Open mu 1990.

Uretse aba bombi, ikipe ya Milan AC yemeje ko kandi Umuyobozi wayo wa Tekiniki, Paulo Maldini wigeze kuba umukinnyi ukomeye mu myaka yashize, we n’umuhungu we, Daniel Maldini w’imyaka 18, bombi banduye Coronavirus.

Milan AC yavuze ko Daniel Maldini yari amaze iminsi yitoza hamwe n’abakinnyi b’ikipe ya mbere, ariko we na se w’imyaka 51, bazamara ibyumweru bibiri mu kato kugeza igihe bakiriye.

Aba bose byatangajwe ko banduye mu gihe ibikorwa byose by’imikino byahagaritswe mu Butaliyani kugeza tariki ya 3 Mata 2020 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Imibare yo kuwa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020, igaragaza ko u Butaliyani aricyo gihugu cyibasiwe na Coronavirus kurusha ibindi ku Isi, aho ejo hashize icyo cyorezo cyahitanye abantu 793 bigatuma igiteranyo cy’abamaze gupfa muri icyo gihugu kigera kuri 4825.

Rutahizamu wa Juventus, Paulo Dybala n'umukunzi we, Oriana Sabatini, bombi banduye Coronavirus
Dybala yabaye umukinnyi wa gatatu wa Juventus byemejwe ko yanduye icyo cyorezo
Umunyabigwi wa Milan AC, Paulo Maldini na we yanduye Coronavirus
Umuhungu we w'imyaka 18, Daniel Maldini, na we yanduye Coronavius

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .