Premier League ishobora gusubukurwa amakipe akina imikino itatu mu cyumweru

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Werurwe 2020 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Premier League, EFL n’Ishyirahamwe ry’abakinnyi babigize umwuga, byatangaje ko mu cyumweru gitaha hazafatwa ibyemezo bikomeye ku hazaza h’umupira w’amaguru mu Bwongereza mu rwego rwo guhagangana n’ihungabana ry’ubukungu ryaterwa n’icyorezo cya Coronavirus.

Imikino yose mu Bwongereza yasubitswe kugeza byibuze tariki ya 30 Mata kandi izakomeza gusa "mu gihe hazaba hatekanye kandi abakinnyi bashobora gukina."

Mu cyumweru gitaha nibwo hateganyijwe inama izahuza inzego zirebwa n’umupira w’amaguru kugira ngo hemezwe niba imikino izasubukurwa.

Byitezwe ko aribwo hazatangazwa igihe Premier League izasorezwa dore ko kuri ubu yasubitswe habura imikino (iminsi yayo) 10 mu gihe yagombaga gusozwa tariki ya 17 Gicurasi 2020.

Premier League ifitanye amasezerano ya miliyari 3£ na Televiziyo zaguze imikino. Ubwo Shampiyona yasubikwaga tariki ya 9 Werurwe, haburaga imikino 84 muri rusange.

Kimwe mu bisubizo bishobora gufatwa kugira ngo iyi Shampiyona ibe yarangiye bitarenze tariki ya 30 Kamena, ni uko amakipe yajya akina byibuze imikino itatu mu cyumweru.

Amakipe ashobora kuzajya akinira mu muhezo kugira ngo hirindwe ikwirakwira rya Coronavirus.

Amakipe ashobora gusabwa gukina imikino myinshi mu gihe gito kugira ngo Premier League yirinde kugwa mu gihombo cyatezwa na Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .