Rayon Sports yabaye yimuriye imyitozo yayo i Rugende

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Ugushyingo 2019 saa 04:55
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports izongera gukorera imyitozo mu Nzove mu kwezi gutaha nyuma y’uko iki kibuga cyubatswe n’uruganda rw’ibinyobwa rwa SKOL, isanzwe ikoreraho imyitozo, kuri ubu kiri gutunganywa ndetse iyi kipe ikaba iri kwifashisha ibibuga bitandukanye birimo icya Rugende.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe umwanzuro wo kwifashisha ibibuga bitandukanye birimo icya Stade ya Kigali, Rugende n’ahandi mu gihe ikibuga cya SKOL kiri gutunganywa.

Umuvugizi w’iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul, yabwiye IGIHE ko kuri ubu iyi kipe yahisemo gukoresha ikibuga cya Rugende muri iki cyumweru mu gihe ishobora no kwifashisha ibindi bibuga birimo icyo mu Bugesera.

Ati "Kugeza ubu ikipe iri kwitoreza i Rugende kuko ikibuga cyo mu Nzove kiri gutunganywa, buri mwaka hashyirwamo ubwatsi buva muri Afurika y’Epfo hamwe n’ifumbire ituma buhita bukura. Kubera iyo mirimo rero twabaye turi gukorera ahandi.”

“Mu cyumweru gishize twakoreye kuri Stade ya Kigali kuko twari twumvikanye icyumweru kimwe, ejo tugiyeyo dushaka ko dukomezanya nabo dusanga hari abandi bagifashe, ubu turi kwitoreza i Rugende muri iki cyumweru. Tuzakoresha ibi bibuga bitandukanye, no mu Bugesera dushobora kujya kuhakorera.”

Nkurunziza yabwiye IGIHE ko Rayon Sports izasubira mu Nzove nyuma ya tariki ya 30 z’uku kwezi ubwo imirimo yo gutunganya ikibuga izaba irangiye.

Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo SKOL yamenyesheje abakoresha ikibuga cyayo kiri mu Nzove ko kigiye gusanwa.

Rayon Sports iri kwitegura umukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona izakirwamo na Gicumbi FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku Cyumweru.

Uyu mukino wari uteganyijwe ku wa Gatandatu ku Mumena, ariko wamaze kwimurirwa ku Cyumweru.

Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 15 mu mikino umunani ya Shampiyona imaze gukinwa.

Ikibuga cyo mu Nzove kirafunze kugeza mu mpera za Ugushyingo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza