Rayon Sports yafashe umwanya wa kabiri itsinze Kiyovu Sports ku munota wa nyuma (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Ukuboza 2019 saa 10:13
Yasuwe :
0 0

Igitego cya Rutanga Eric ku munota wa nyuma w’umukino cyafashije Rayon Sports gutsinda Kiyovu Sports 1-0 mu mukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere wabereye kuri Stade ya Kigali kuri iki Cyumweru.

Ni umukino wabanjirijwe no gutanga ubutumwa bugamije kurwanya ruswa, aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Duhuze Imbaraga Turwanya Ruswa”.

Kiyovu Sports ni yo yabonye uburyo bwa mbere bukomeye bugana ku izamu ku mupira w’umuterekano watewe na Twizeyimana Martin Fabrice, ushyizweho umutwe na Ishimwe Saleh uca imbere y’izamu.

Nyuma y’iminota ibiri, na Rayon Sports yabonye uburyo bwiza maze Michael Sarpong ashatse gutsindisha umutwe, umupira uridunda ujya hejuru y’izamu.

Bizimana Yannick yahushize uburyo bwabazwe nyuma yo kwisanga mu rubuga rw’amahina wenyine ubwo yari aherejwe na Oumar Sidibe, umupira yateye ujya hejuru y’izamu.

Kiyovu Sports yahushije uburyo bwabazwe nyuma y’iminota irindwi amakipe yombi avuye kuruhuka, aho Armel Ghislain yasigaranye na Kimenyi Yves nyuma yo guherezwa na Faisam Luhacimba, ariko uyu munyezamu wa Rayon Sports akuramo umupira.

Ku rundi ruhande, Bizimana Yannick yananiwe gutsindira Rayon Sports ku mupira yahawe, asigaranye n’umunyezamu wa Kiyovu Sports, Bwanakweri Emmanuel amukorera ikosa inyuma y’urubuga rw’amahina. Rutanga Eric yarihannye umupira ujya hanze.

Igitego cyatandukanyije impande zombi cyabonetse ku munota wa nyuma muri itanu y’inyongera, gitsinzwe na Rutanga Eric wahanaga ikosa yakorewe na Nsanzimfura Keddy ahagana muri koruneri.

Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports ifata umwanya wa kabiri n’amanota 24 inganya na Police FC mu gihe APR FC ari iya mbere na 27.

Indi mikino yabaye uyu munsi, Bugesera FC yatsinze Espoir FC ibitego 2-0, Marines FC inganya na Mukura Victory Sports ubusa ku busa.

AS Kigali yanganyije na Sunrise FC ibitego 2-2 mu gihe AS Muhanga yatsinze Police FC igitego 1-0.

Abakinnyi ba Kiyovu Sports babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Myugariro wa Rayon Sports, Rugwiro Herve acira amazi
Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Armel Ghislain ni umwe mu bakinnye neza uyu munsi
Nizeyimana Mirafa ashaka uko ahagarika Emmanuel Onyacha
Rugwiro na Mirafa bashaka uko batsinda umupira wari uje mu kirere
Mugisha Gilbert ashoreye umupira mu gihe Rutanga wari umuri inyuma, yamusabaga
Onyacha arinda umupira ubwo yari akurikiwe na Rutanga Eric
Myugariro wa Rayon Sports yahise amusatira, undi aramucenga
Mugisha Gilbert yakinnye neza, ariko ahusha uburyo bubiri muri uyu mukino
Rutahizamu wa Rayon Sports, Michael Sarpong ashoreye umupira
Bizimana Yannick akurwaho umupira na ba myugariro ba Kiyovu Sports barimo Serumogo, Ishimwe Saleh na Tubane James
Abafana ba Rayon Sports bari bategereje igitego
Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, yarebye uyu mukino ari kumwe na Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate
Bernard Makuza nawe yari kuri uyu mukino
Umutoza wa Kiyovu Sports, Mugunga Dieudonne 'Buruchaga, yitegereza uko abakinnyi be bari kwitwara mu kibuga
Javier Martinez Espinoza utoza Rayon Sports areba uko abakinnyi be bari gukina
Bizimana Yannick akurikiwe na Dusingizimana Gilbert
Rutahizamu wa Rayon Sports, Michael Sarpong ashoreye umupira
Abafana ba Kiyovu Sports bari baje gushyikigira ikipe yabo ku bwinshi
Nizeyimana Mirafa ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mukino
Dusingizimana Gilbert na Iradukunda Eric bareba aho umupira werekeza
Iradukunda Eric ashoreye umupira
Ishimwe Saleh akurikiye Michael Sarpong washaka uko ahindukira
Rutanga Eric yishimira igitego nyuma yo gutera umupira ukaruhukira mu izamu
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego
Aba na bo ni uku bishimiye igitego
Rutanga yashimiwe n'abafana ubwo umukino wari urangiye
Bamuhaye amafaranga, agenda ayatora

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza