Rayon Sports yakinnye na Rutsiro FC kuri uyu wa Gatanu mu mukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona warangiye ari igitego 1-1.
Nyuma y’uyu mukino nibwo byamenyekanye ko hari abakinnyi bane ba Rayon Sports basanzwemo COVID-19 barimo batatu bakinnye umukino wa Rutsiro FC.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko abari bahagarariye FERWAFA i Rubavu bananiwe kumvikana ku kuba umukino wahagarikwa mu gice cya kabiri ubwo byamenyekanaga ko hari abakinnyi banduye.
Umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports yemereye IGIHE ko hari abakinnyi [bane] basanzwemo COVID-19 ndetse ikipe yose yatashye iherekejwe na Polisi y’Igihugu kugira ngo ijye mu kato mu Nzove, aho isanzwe ikorera umwiherero.
Rayon Sports yaherukaga gupimisha abakinnyi n’abakozi bayo ku wa Gatatu mu gihe yerekeje i Rubavu ku wa Kane. Biteganyijwe ko iyi kipe yongera gupimwa harebwa uko abakinnyi bahagaze.
Ibaye ikipe ya kabiri ivuzwemo COVID-19 nyuma ya Amagaju FC yarwaje abakinnyi 11 bigatuma inasezererwa mu mikino ya playoffs yo guhatanira kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere mu kwezi gushize.
FERWAFA yasabye amakipe kujya ayitangariza ibyavuye mu bipimo bya COVID-19 byafashwe abakinnyi, gusa ntihajya hatangazwa ibyabivuyemo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!