00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yasubiranye n’Akarere ka Nyanza

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 January 2022 saa 07:34
Yasuwe :

Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Akarere ka Nyanza azamara imyaka ine.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa Gatanu, tariki ya 14 Mutarama 2022, akubiyemo ko Akarere ka Nyanza kazajya kagena ingengo y’imari ihabwa Rayon Sports buri mwaka.

Ku rundi ruhande, Rayon Sports n’abakunzi bayo bazajya bafasha Akarere ka Nyanza mu bukangurambaga no kukamenyekanisha mu Rwanda no mu mahanga nk’uko byatangajwe n’impande zombi.

Si ubwa mbere Rayon Sports ikoranye n’Akarere ka Nyanza kuko impande zombi zakoranye hagati ya 2012 na 2016, ubwo iyi kipe yabaga i Kigali yimukiraga mu Majyepfo aho yashingiwe mu myaka isaga 57 ishize, ariko ikaza kongera kuhava.

Gusubira i Nyanza kwa Rayon Sports muri 2013 byatumye Nyanza FC yari mu Cyiciro cya Mbere ihita isenyuka, ariko ikaba yarongeye gutangirira mu Cyiciro cya Kabiri mu 2021.

Ubwo impande zombi zakoranaga mbere, Akarere ka Nyanza kageneraga Rayon Sports ingengo y’imari ya miliyoni 40 Frw ku mwaka.

Mu myaka itatu ishize, Akarere ka Nyanza kakoranaga na Rayon Sports mu bukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa n’inda ziterwa abangavu, iyi kipe ikajya gukinira imikino ya gicuti mu Majyepfo.

Rayon Sports n'Akarere ka Nyanza byasinyanye amasezerano y'ubufatanye azamara imyaka ine
Akarere ka Nyanza kazajya kagenera Rayon Sports ingengo y'imari na yo igafashe mu bukangurambaga no kukamenyekanisha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .