Rayon Sports yerekanye imyambaro n’igishushanyo mbonera cya Stade, yakosoye Gasogi United (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Ugushyingo 2019 saa 07:38
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports yatsinze Gasogi United ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti wari ugamije kwishimira umunsi wa Rayon Sports wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu.

Uyu mukino wabimburiwe n’umuhango wo kwerekana imyambaro mishya Rayon Sports yaguriwe n’umuterankunga wayo, Skol, ndetse no kumurika igishushanyo mbonera cya Gikundiro Stadium, iyi kipe yiyemeje kuzubaka.

Mbere y’uko umukino nyiri’izina utangira, habanje gufatwa umunota umwe wo kwibuka uwari umutoza wungirije w’iyi kipe, Ndikumana Hamadi Katauti n’uwari umunyezamu wayo, Mutuyimana Evariste, bombi bitabye Imana mu 2017.

Gasogi United yatanze Rayon Sports kwibona mu mukino, yafunguye amazamu hakiri kare, ku gitego cyatsinzwe na Dusabe Jean Claude ‘Nyakagezi’ ku mupira yahawe na Kayitaba Jean Bosco, aroba umunyezamu Nsengiyumva Emmanuel uzwi nka Ganza.

Bizimana Yannick winjiye mu kibuga asimbuye Mugisha Gilbert wavunitse, ni we wishyuriye Gikundiro ku munota wa 42, ku mupira yaherejwe na Irambona Eric, awushyira mu izamu abanje kwigarama.

Ku munota wa gatatu w’inyongera muri iki gice cya mbere, Umunya-Côte d’Ivore Drissa Dagnogo uri mu igeragezwa, yatsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Oumar Sidibé, iyi kipe yambarara ubururu n’umweru ijya kuruhuka iyoboye umukino.

Hashize iminota itandatu amakipe yombi avuye kuruhuka, Rayon Sports yatsindiwe igitego cya gatatu na myugariro Rugwiro Hervé wateye ishoti rikomeye umunyezamu Cuzuzo Gaël atabashije kugarura ubwo yari amaze guherezwa na Commodore Olokwei.

Rayon Sports yashoboraga kubona ibindi bitego ku buryo bwabonywe na Iradukunda Eric, Bizimana Yannick na Sekamana Maxime, imipira imwe ikurwamo n’umunyezamu wa Gasogi United mu gihe indi bayiteye hanze.

Rayon Sports izagaruka mu kibuga tariki ya 22 Ugushyingo, yakirwa na Gicumbi FC mu mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona mu gihe Gasogi United izakira Musanze FC tariki ya 21 Ugushyingo.

Wari umunsi wahariwe ibirori bya Rayon Sports
Rayon Sports yerekanye imyambaro mishya izambara muri uyu mwaka w'imikino wa 2019/20
Myugariro Rugwiro Herve ashyikirizwa umwambaro we na Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate
Visi Kapiteni wa Rayon Sports, Irambona Eric ashyikirizwa umwambaro we n'Umutoza Espinoza
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu François Régis ni we wahaye umwambaro rutahizamu Michael Sarpong
Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Gasogi United babanje mu kibuga
Umukino wayobowe n'abasifuzi b'abagore uretse umusifuzi wa kane
Umukino wabanjirijwe no gufata umunota umwe wo kwibuka, Katauti na Mutuyimana Evariste bitabye Imana mu 2017
Abakinnyi ba Gasogi United bishimira igitego cyatsinzwe na Dusabe Jean Claude wambaye numero 3
Mugisha Gilbert yavunitse hakiri kare, arasimburwa
Iradukunda Eric aterana umupira Dusabe Jean Claude
Rayon Sports ntiyoroheye Gasogi United muri uyu mukino
Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira Bizimana Yannick wababaye umugongo nyuma yo gutsinda igitego yigaramye
Drissa Dagnogo yatsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri mbere y'uko amakipe yombi ajya kuruhuka
Myugariro Rugwiro Herve ni we watsinze igitego cya gatatu cya Rayon Sports
Abafana ba Rayon Sports bibumbiye muri March' Generation bashyigikiye ikipe yabo
Cuzuzo yarokoye Gasogi United mu gice cya kabiri
Sekamana Maxime ntiyumvuga uburyo yari amaze guhusha igitego
Nshimiyimana Imran na we ntiyoroheye Gasogi United ubwo yari amaze kujya mu kibuga
Irambona Eric ashaka uko yinjira mu rubuga rw'amahina rwa Gasogi United
Umutoza wa Rayon Sports, Javier Martinez Espinoza yitegereza uko abakinnyi be bitwara

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza